Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru Patrick Amuriat n’abamuherekeje biyamamariza mu gace ka Kyanika, gusa ubwo yari ageze Kisoro Polisi yo muri aka gace yamwangiye ko akomeza urugendo maze we n’abari bamuherekeje bava mu modoka barambya mu muhanda.
Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu uyu mugabo yangiwe gukomeza ngo ajye aho yagombaga kwiyamamariza.
Ku wa 18 Ugushyingo uyu mugabo nabwo yatawe muri yombi ubwo yari asanzwe mu bikorwa byo kwiyamamaza gusa nyuma y’iminsi mike ararekurwa. Ubwo yafungwaga ninabwo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na we yari yafunzwe.
Amatora ya Uganda ateganyijwe kuba ku wa 14 Mutarama mu 2021, aho Perezida Museveni umaze ku butegetsi imyaka 34 azaba ahanganye n’abandi bantu 10.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!