00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Akurikiranyweho kugonga imodoka itwaye Umugaba Mukuru w’Ingabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukuboza 2022 saa 01:04
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umushoferi w’ikamyo wagonze imodoka yari itwaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Mbasu Mbadi.

Ku wa Kane tariki 22 Ukuboza mu 2022, ubwo Gen Mbasu Mbadi yavaga mu nama mu kigo cya girisikare cya Mbuya nibwo yagonzwe n’uyu mushoferi wari utwaye ikamyo.

Bivugwa ko uyu mushoferi ibi yabikoze ku bushake kuko yanze kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’imodoka zari ziherekeje Gen Mbasu, ahubwo azinjiramo kugeza agonze n’iyari imutwaye.

Ibi bikiba abari bacunze umutekano wa Gen Mbasu bahise barasa amapine y’iyi kamyo.

Kugeza ubu polisi yatangaje ko yataye muri yombi uyu mushoferi ndetse akaba yatangiye gukorwaho iperereza.

Umushoferi w’ikamyo muri Uganda akurikiranyweho kugonga imodoka itwaye Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mbasu Mbadi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .