Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwasobanuye ko indege zayo zizajya zikorera ingendo i Lusaka muri Zambia na Harare muri Zimbabwe inshuro enye mu cyumweru.
Umuyobozi Mukuru wayo, Jenifer Bamuturaki, yagize ati “Twishimiye kugaruka mu murwa mukuru wa Zambia na Zimbabwe, ibihugu bifite amateka n’umuco bifitanye isano n’ibya Uganda.”
Bamuturaki yatangaje ko Uganda Airlines yiteguye kwagurura ingendo hirya no hino ku mugabane wa Afurika utuwe n’abarenga miliyari 1,3.
Mu byumweru bibiri bishize, Uganda Airlines yongereye umujyi wa Abuja wo muri Côte d’Ivoire mu byerekezo byayo. Muri rusange, ubu ifite ibyerekezo 16.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!