00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda Airlines imaze guhomba miliyari zirenga 200 z’amashilingi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 11:49
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere muri Uganda (Uganda Airlines) imaze guhomba miliyari 266 z’amashilingi (arenga miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda) zirimo izirenga 100 yahombye mu mwaka umwe.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022, igaragaza ko igihombo cy’iyi sosiyete cyari kuri miliyari 164,6 z’amashilingi mu 2020/2021 kigera kuri 266 mu mwaka ukurikiraho.

Igihombo cyose imaze kugira kigera kuri miliyari 532 mu myaka itatu ishize nk’uko inkuru ya Chimpreports ibivuga.

Imicungire ya Uganda Airlines isanishwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bavuze ko hakorwa igenzura ryimbitse.

Iyi sosiyete yari ifite gahunda y’uko mu myaka ibiri ya mbere izaba ikorera mu byerekezo biri hagati ya 19 na 21 ariko hafunguwe 11 byonyine.

Ikorera ingendo mu karere nka Bujumbura mu Burundi, Dar es salaam,Kilimanjaro na Zanzibar muri Tanzania, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Kinshasa muri RDC, Mogadishu muri Somalia, Kinshasa na Nairobi muri Kenya ndetse na Dubai.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .