Uganda: Abofisiye umunani bafungiye kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha batangiye kuburanishwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda rwatangiye kuburanisha abofisiye umunani bashinjwa gufata no kohereza mu Rwanda, Abanyarwanda bashakaga ubuhungiro i Kampala binyuranye n’amategeko.

Aba bapolisi barindwi n’umusirikare ufite ipeti rya Colonel bakekwaho uruhare mu iyoherezwa mu Rwanda rya Mutabazi Joël wahoze mu gisirikare n’umuvandimwe we Jackson Karemera mu 2013.

Aba bombi bahawe ubuhungiro muri Uganda. Icyo gihe Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, Human Rights Watch, washinje Uganda kunanirwa kurinda Mutabazi wavugaga ko azagira ibyago naburanishirizwa mu gihugu cye cy’amavuko.

Umushinjacyaha wa Gisirikare muri Uganda, Major Raphael Magezi, yatangarije AFP ko “Abofisiye umunani barimo umusirikare umwe n’abapolisi barindwi bagejejwe mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare aho bakurikiranyweho kohereza mu Rwanda abashakaga ubuhungiro muri Uganda batabiherewe uburenganzira.’’

Abakekwa bose bafashwe muri Kamena 2018, bari mu rukiko mu isomwa ry’urubanza ku wa 8 Mutarama 2019.

Nyuma yo koherezwa mu Rwanda kwa Mutabazi, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, rumuhamije icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Yahamijwe ibyaha umunani birimo gutoroka igisirikare, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika.

Uyu mugabo warinze Perezida Kagame yanahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umuvandimwe we witwa Karemera yaburiwe irengero nyuma yo guhanagurwaho ibyaha yashinjwaga mu 2015.

Mu bazwi bagejejwe imbere y’ubutabera bashinjwa gukorana n’u Rwanda barimo General Kale Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda mu myaka 12. Uyu yatangiye kuburanishwa muri Kanama 2018.

Yashinjwe ibyaha bitatu birimo icyo gucyura mu Rwanda abakekwaho ibyaha bahungiye muri Uganda.

Mu mibanire ya Polisi ya Uganda n’u Rwanda ishingiye ku masezerano yiswe ‘kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibyaha byambukiranya imipaka’ zahererekanyije abanyabyaha.

Impande zombi zahererekanyije abakekwaho ibyaha barimo Mutabazi wahawe u Rwanda na Namuyimbwa Shanita uhimbwa ‘Bad Black’ woherejwe muri Uganda.

Umusesenguzi wa Politiki muri Uganda, Mwambutsya Ndebesa, yavuze ko isomwa ry’uru rubanza ari ikimenyetso kigaragaza ko umubano wa Uganda n’u Rwanda ushobora kurushaho kuzamba.

Uganda yari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda ndetse yakiriye Abanyarwanda bahunze imvururu zishingiye ku moko zo mu 1959 zatumye Abatutsi benshi bameneshwa mu gihugu cyabibarutse.

Aba Banyarwanda ni bo bafashije Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi, mbere yo gutangira urwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabo itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

Uganda yanashyizwe mu majwi mu bikorwa bitiza umurindi imitwe irwanya u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza