Muri rusange abantu bangana na 5.5% by’abaturage bose muri Uganda ni bo bafite agakoko gatera SIDA.
Dr Diana Atwine yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga muri gahunda zo kwirinda Virusi itera SIDA, cyane cyane yitsa ku kamaro ko guhindura imyumvire mu baturage.
Yabigarutseho ubwo Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko guhera muri Nzeri uyu mwaka, ifite gahunda yo gutangiza gukoresha imiti ya Cabotegravir [CAB-LA] yo kwirinda virusi itera SIDA.
Umuti wa cabotegravir, umuntu awuterwa mu rushinge bigasaba ko azajya aruterwa [ku kibuno] rimwe mu mezi abiri.
Ku ikubitiro Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID] kizagenera Uganda dose ibihumbi 10 z’izi nshinge, zizahita zishyirwa mu bitaro birindwi hirya no hino mu gihugu. Mu 2025 hazongerwaho ibindi bitaro bine, aho inshinge zizatangwa na Global Fund.
Magingo aya muri gahunda zo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri Uganda hakoreshwa umuti uzwi nka PrEP [Pre-Exposure Prophylaxis] ukozwe mu binini bikoreshwa mbere cyangwa nyuma y’uko umuntu akoranye imibonano mpuzabitsina n’undi ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA [HIV].
Kuva ibi binini byatangira gukoreshwa mu 2017 ababikoresha bariyongereye bava kuri 800 ubu bakaba bageze kuri 700,000.
Hakoreshwa kandi impeta y’igitsina gore izwi nka ‘Dapirivine ring’, yo mu bwoko bwa pulasitiki yoroshye, ikoranye ibinini byo kurwanya ubukana bwa virusi itera SIDA [ARV], bifite akamaro ko guca intege iyi virusi iba ishaka kwinjira mu mubiri w’umuntu.
Iyi mpeta ishyirwa imbere mu gitsina cy’umugore ahazwi nka ‘Cervix’ mu gihe cy’iminsi 28 igahindurwa. Abagore 279 ni bo bamaze gukoresha iyi mpeta muri Uganda.
Muri iki gihugu hakomeje gukorwa ubushakashatsi kugira ngo hemezwe neza ikoreshwa ry’umuti mushya wa Lenacapavir ufite ubushobozi bwo guhangana n’agakoko gatera SIDA mu mubiri w’umuntu ku gipimo cya 100%.
Lenacapavir (Len LA) ifatwa rimwe mu mezi atandatu, ifite ubushobozi bwo guhangana n’aka gakoko kurusha indi miti yari isanzweho, ndetse ikaba yaratangiye gukoreshwa mu bihugu byinshi byiganjemo ibyo mu Burayi.
Dr Diana Atwine, yavuze ko gukoresha iyi miti biri mu ngamba nshya mu zigize gahunda y’igihugu yo kurwanya SIDA binyuze mu kugabanya ubwandu bwayo n’abandura bashya.
Ati “Dushishikajwe cyane no kugeza hose mu gihugu uburyo bwo kwirinda virusi itera SIDA no kuyirandura burundu nk’icyorezo cyugarije abaturage bitarenze mu 2030. Ibi byose biri gukorwa nka imwe muri gahunda z’igihugu zo kwirinda virusi itera SIDA.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!