Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Emmanuel Ainebyoona, yavuze ko nubwo abarwayi bashize mu bitaro, abaturage bakwiye gukomeza kwirinda kuko ibyago byo kwandura bikiri hejuru.
Yagize ati “Kuri ubu nta barwayi bari mu bitaro ariko hari abantu bakigaragara bafite ubwandu nubwo ikigero cyabo kitari hejuru. Tugomba gukomeza kuba maso kuko ibihugu bimwe na bimwe biracyari muri Guma mu Rugo kubera izamuka ry’imibare y’abandura Covid-19.’’
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yerekana ko hagati ya tariki 12-14 Mata 2022, abantu 27 ari bo basanganywe ubwandu mu gihe bwakwirakwiraga ku kigero cya 0.3%.
Abahanga mu by’ubuvuzi bw’indwara z’ibyorezi bagaragaza ko iyo ikigero cy’ubwandu kiri munsi ya 5%, gishobora kugenzurwa.
Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Dr Charles Olaro, mu cyumweru gishize yavuze ko mu Bitaro Byigenga bya St Mary’s Hospital Lacor biherereye mu Gace ka Gulu, harimo abarwayi babiri bagaragaza ibimenyetso bikomeye bya Covid-19.
Iyi mibare yaragabanutse ugereranyije n’iyo ku wa 16 Mutarama aho ibi bitaro byavurirwagamo abarwayi ba COVID-19 bagera kuri 435.
Dr Olaro n’abandi bahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko igabanuka ry’ubwandu bushya ari umusaruro w’ubwiyongere bw’ibikorwa byo gutanga inkingo za Covid-19.
Yavuze ko itangwa ry’inkingo zatanze umusaruro ariko bidakuraho ko umuntu yakwandura nubwo icyorezo kidashobora kumuzahaza.
Uganda imaze gutanga dose miliyoni 19.8 z’inkingo za COVID-19 mu zigera kuri miliyoni 44 Guverinoma yasabye, ikanagura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!