Uganda: Abapolisi barwanye inkundura karahava (Video)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Abapolisi muri Uganda bafatanye mu mashati, baratimbagurana karahava rwagati mu muhanda induru ziravuga, umwe yanga ko bagenzi be bata muri yombi umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ashinzwe kurinda witwa John Katumba.

Aba bapolisi barwaniye mu gace ka Fort Portal. Polisi yashakaga guta muri yombi umukandida witwa John Katumba uri guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu gusa uwashyizweho ngo amurinde abera ibamba bagenzi be, arabitambika ku buryo babuze uko bamwinjiza mu modoka.

Iyo nkundura yabereye mu muhanda rwagati, biva ku kurwanira uwo mugabo ngo afungwe, bigera noneho no kukurwanira imbunda uwo mupolisi wari ushinzwe kumurinda yari afite.

Byaje kurangira John Katumba adatawe muri yombi, arabacika ariruka, gusa umupolisi umurinda we arafatwa ndetse n’imbunda bagenzi be barayimwaka.

Imvano y’iyi mirwano ntiramenyekana gusa bikekwa ko byaba bifitanye isano no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .