00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abanyamadini ntibakozwa gahunda ya Leta yo kuyandikisha

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 May 2024 saa 04:46
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Ubuvugizi n’Iterambere ry’Amadini n’Amatorero akorera muri Uganda (ICAD) cyagaragaje ko kidakozwa gahunda ya Guverinoma yo kugenzura imikorere y’iyi miryango y’iyobokamana.

Iyi gahunda iri gutegurwa n’Ibiro bishinzwe Amahame Ngengamyitwarire n’Ubunyangamugayo mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu. Bisobanura ko igamije ahanini kugira ngo amadini n’amatorero yose akorera muri Uganda ajye akora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umuyobozi wa ICAD, Wisdom Peter Katumba, yabwiye abanyamakuru i Kampala ko bidakwiye ko Guverinoma yinjira mu bugenzuzi bw’iyi miryango kuko ngo ifite ubushobozi bwo kwigenzura.

Yagize ati “Gahunda iteganyijwe igamije gushyira amadini n’amatorero mu bugenzuzi bwa politiki bwa Perezida uri ku butegetsi. Nk’abahowe Imana muri Uganda, tuzahagarara twemye kugeza ku gitonyanya cy’amaraso yacu cya nyuma, kugeza ubwo iyi gahunda izakurwaho.”

Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje, Katumba yavuze ko uyu mushinga wateguwe n’abashaka kuvangira ishyaka NRM riri ku butegetsi bwa Uganda. Ati “Abategura iyi gahunda ni abanzi bashaka kuvangira NRM iyoborwa na Perezida Museveni.”

Undi muyobozi muri ICAD, Simon Ssenyonga, yatangaje ko abari gutegura iyi gahunda bashaka kugereranya amadini n’amatorero akorera muri Uganda n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, Al Shabab n’indi ihungabanya umutekano wa Afurika.

Musenyeri Stephen Bamutungire wo mu itorero Angilikani yagereranyije itegurwa ry’uyu mushinga n’urupfu rw’abahowe Imana mu 1886 ndetse no kuba Idi Amin wayoboraga Uganda mu 1977 yarishe abasore batandatu ubwo bizihizaga imyaka 100 y’ubukirisitu.

Abanyamadini n’amatorero bagaragaza ko iyi gahunda itagamije kwandikisha amadini n’amatorero gusa, ahubwo ngo ishobora no kugenga uburyo bwo gutanga amaturo no kubaha Imana.

Ifoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yabonetse hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .