Uganda: Abantu umunani baguye mu myigaragambyo yakurikiye ifatwa rya Bobi Wine

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Abantu umunani bapfuye baguye mu myigaragambyo yashyamiranyije inzego z’umutekano muri Uganda n’abaturage yakurikiye ifungwa rya Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] watawe muri yombi ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Polisi ya Uganda yafashe Bobi Wine w’imyaka 38, ushaka gusimbura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi, imufatiye mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Luuka.

Muri ako kanya abamushyigikiye bahise bajya mu mihanda yo mu Mujyi wa Kampala, bubaka bariyeri, batangira no gutwika amapine.

The Guardian yanditse ko iyi myigaragambyo yahise inakwira no mu yindi mijyi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Muri iyi myigaragambyo ikomeye, byatangajwe ko hari benshi bayikomerekeyemo mu gihe umunani bapfuye ubwo Polisi yageragezaga kuyihosha.

Bobi Wine abinyuje kuri Twitter yavuze ko Polisi yinjiye mu modoka ye igahita imuta muri yombi.

Yakomeje ati “Igiciro cy’ubwigenge kiri hejuru ariko tugomba kubuharanira, tuzatsinda. Kurwanya igitugu ntabwo ari bwo burenganzira bwonyine. Ni inshingano ku bantu bakandamijwe.’’

Umuyobozi wa Polisi muri Kampala, Moses Kefeero, yavuze ko Bobi Wine yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus muri iki gihe cy’amatora.

Ati "Akomeje kwica amahame yo kwiyamamaza muri iki gihe cya Coronavirus, yafashwe kugira ngo agire ibyo abazwa."

Yakomeje ati "Ntabwo twakwicara ngo turebere abanyapolitiki bashyira ubuzima bw’Abanya-Uganda mu kaga."

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Bobi Wine, NUP, David Lewis Rubongoya, yavuze ko Bobi Wine yarenganye ngo kuko na Museveni n’abamushyigikiye nabo bajya baterana ari benshi.

Ati "Ntabwo ikibazo ari COVID-19, ahubwo ni ikandamizwa. Abantu barababaye kandi bafite n’uburenganzira bwo kurakara. Abantu barambiwe ikandamizwa n’igitugu bikurura ibibazo mu gihugu."

Bobi Wine ari mu batanze kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda, kuva icyo gihe ntasiba gutabwa muri yombi, nyuma yo kugaragara nk’umwe mu bafite imbaraga mu bahanganye na Museveni.

Perezida Museveni w’imyaka 76 ari gushaka indi manda nyuma yaho abagize Inteko Ishinga Amategeko bahinduye itegeko nshinga rikumira imyaka yo kuba Perezida.

Kuva mu 1962 ubwo Uganda yabonaga ubwigenge, ntiharabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro muri iki gihugu.

Bobi Wine yafashwe ahita ashyirwa mu modoka ya Polisi
Abaturage bo mu mijyi itandukanye muri Uganda bahise batangira imyigaragambyo ikomeye, bubaka bariyeri mu mihanda banatwika amapine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .