Uganda: Abantu basaga ibihumbi umunani bavuye mu byabo kubera ibiza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Kanama 2020 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Abantu bagera ku 8800 bavanywe mu byabo n’ibiza muri Uganda nyuma yo kuzura kw’ibiyaga bitandukanye muri iki gihugu byaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda, Julius Mucunguzi, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua ko ubwiyongere bw’amazi ku biyaga bya Kyoga na Albert bwatumye abaturage 8780 bava mu byabo mu Turere twa Amolatar, Buliisa na Nakasongola.

Uretse kuvana abantu mu byabo, ayo mazi yanangije ibikorwa remezo bitandukanye n’imitungo y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe muri Uganda, Ruhakana Rugunda, ku wa Mbere yagiriye uruzinduko aho ibyo biza byabereye ngo arebe ibyangiritse.

Ubwo Rugunda yari avuye muri urwo ruzinduko, yanditse kuri Twitter ko ibyangiritse ari byinshi cyane nubwo hatatangajwe ingano yabyo.

Abaturage basaga ibihumbi umunani ba Uganda bakuwe mu byabo n'ibiza byatewe n'imyuzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .