Iyi bisi yo mu kigo cya Roblyn yavaga Kampala yerekeza Gulu. Umuvugizi wa Polisi muri Kyoga y’amajyaruguru, SP Patrick Jimmy Okema, yatangaje ko iyo kamyo yapakiraga ibicuruzwa mu isantere ya Adebe mu karere ka Oyam mu Majyaruguru ya Uganda.
Yavuze ko impanuka ikiba abantu 11 bapfuye abandi bane bapfira kwa muganga ariko hari abandi benshi bakomeretse cyane bajyanywe mu bitaro bya Atapara.
Chimpreports yanditse ko SP Okema yakomeje avuga ko hari undi muntu umwe babonye ahabereye impanuka yapfuye bituma umubare rusange w’abaguye muri iyi mpanuka uba 16 kugeza ubu.
Yakomeje avuga ko hataramenyekana icyateye impanuka ariko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko ikamyo yari iparitse nabi ndetse umushoferi atanashyizeho ibimenyetso byerekana ko iparitse aho hantu.
Ababonye iyo mpanuka bemeje ko yari iteye ubwoba kubera umubare w’abapfuye n’abakomeretse ndetse n’uburyo bisi n’ikamyo byangiritse.
Imibare y’abahitanwa n’impanuka muri Uganda ikomeje kwiyongera cyane. Mu cyumweru gishize imodoka ya sosiyete itwara abagenzi, Volcano Express yari iturutse i Kampala igana i Kigali yagonganye n’indi itwara abagenzi mu muhanda Ntungamo-Kabale ku musozi wa Rwahi, batandatu bitaba Imana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!