00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abantu 14 basanganywe Ebola mu minsi ibiri ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 10:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng, yatangaje ko abantu 14 basanzwemo Ebola mu masaha 48 ashize, harimo icyenda bapimwe kuri iki Cyumweru muri Kampala.

Iki cyorezo gikomeje gukwirakwira muri Uganda, ndetse uturere tubiri twa Kassanda na Mubende duheruka gushyirwa mu kato nk’ahantu higanje cyane ubwandu.

Minisitiri Aceng yavuze ko aba barwayi icyenda babonetse kuri iki Cyumweru ari abahuye n’umuntu wavuye mu karere ka Kassanda, akaza gupfira mu bitaro bya Mulago.

Yakomeje ati "Barindwi ni abagize umuryango we muri naho 1 ni umukozi wo kwa muganga wamwakiriye mu ivuriro ryigega n’umugore we bo muri Seguku."

Yasabye abaturage kurushaho kwirinda, umuntu yaba yahuye n’ufite ibimenyetso bya Ebola agahita abimenyesha inzego z’ubuzima, zikabitaho hakiri kare.

Kugeza ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize hari hamaze kwandura abantu 75 utabariyemo ababonetse kuri iki cyumweru, bivuze ko bamaze kuba 84. Ni mu gihe abatangajwe ko bamaze gupfa ari 28.

Kugeza ubu abantu hafi 1800 barimo gukurikiranirwa hafi nk’abahuye n’abanduye Ebola. Abanduye bakayikira ni 26.

Abakorerabushake ba Croix Rouge ya Uganda bashyingura uwishwe na Ebola muri Mubende

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .