00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abanduye Ebola bageze ku icyenda, abandi 265 bari gusuzumwa

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 11 February 2025 saa 08:51
Yasuwe :

Inzego z’Ubuzima muri Uganda zatangaje ko umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Ebola ugeze ku bantu icyenda, mu gihe abagera kuri 265 bo bashyizwe mu kato ngo bakurikiranwe.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, aho byavuzwe ko muri abo icyenda harimo umuforomo wapfuye, akaba ari we wenyine bivugwa ko iki cyorezo kimaze guhitana muri iki gihugu, kuva byakwemezwa ko gihari tariki ya 30 Mutarama 2025, aho uwo muforomo yabanje kujya kwivuriza mu bavuzi gakondo ariko bikarangira apfuye.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko abarwayi bose uko ari umunani, bari kwitabwaho ndetse kugeza ubu bameze neza.

Batangaje ko barindwi muri bo boherejwe mu bitaro bikuru biherereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Kampala, na ho umwe ari kwitabwaho mu Burasirazuba mu gace ka Mbale.

Ebola yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye cyangwa gukora aho yakoze.

Icyorezo cya Ebola cyaherukaga kugaragara muri Uganda mu 2022, aho cyahitanye abantu 55 nyuma y’amezi 4 gitangajwe muri iki gihugu.

Umubare w'abanduye Ebola muri Uganda wageze ku icyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .