Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, aho byavuzwe ko muri abo icyenda harimo umuforomo wapfuye, akaba ari we wenyine bivugwa ko iki cyorezo kimaze guhitana muri iki gihugu, kuva byakwemezwa ko gihari tariki ya 30 Mutarama 2025, aho uwo muforomo yabanje kujya kwivuriza mu bavuzi gakondo ariko bikarangira apfuye.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko abarwayi bose uko ari umunani, bari kwitabwaho ndetse kugeza ubu bameze neza.
Batangaje ko barindwi muri bo boherejwe mu bitaro bikuru biherereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Kampala, na ho umwe ari kwitabwaho mu Burasirazuba mu gace ka Mbale.
Ebola yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye cyangwa gukora aho yakoze.
Icyorezo cya Ebola cyaherukaga kugaragara muri Uganda mu 2022, aho cyahitanye abantu 55 nyuma y’amezi 4 gitangajwe muri iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!