Abajenerali bakoze iyi mpanuka ni Lt Gen James Nakibus Lakara uyobora ikigo gishinzwe ubwikorezi bw’imizigo mu kirere, Lt Gen (Rtd) Andrew Gutti wayoboye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Brig Gen Mwanje Ssekiranda uyobora Umutwe w’Inkeragutabara.
Ikinyamakuru New Vision, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, cyatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku wa Kane ubwo imodoka aba bayobozi barimo zagongwaga n’ikamyo yari yacitse feri, ubwo bari bageze mu gace ka Namunsaala mu muhanda wa Kampala-Gulu.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cya Savannah, Sam Twineamazima, yatangaje ko aba basirikare na Minisitiri Mulimba bajyanwe mu bitaro bya Bombo kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Yagize ati “Abakoze impanuka bihutishirijwe ku bitaro bya gisirikare bya Bombo kugira ngo bavurwe. Amakuru yakusanyijwe n’abofisiye bashinzwe iperereza ry’ahakorewe icyaha kugira ngo yifashishwe mu iperereza.”
Tariki ya 16 Ukwakira 2024, umuhanda wa Kampala-Gulu na bwo wabereyemo impanuka ya Fuso na ‘taxi’, yapfiriyemo abantu batandatu, abandi batanu barakomereka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!