Polisi yo mu Gace ka Mityana yatangaje ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022.
Imodoka barimo y’Ikigo Link Bus Services, yaturukaga mu Mujyi wa Bundibugyo igana i Kampala, irimo abantu 65.
Yageze ahantu mu gishanga ihasanga amabandi agera ku 10 afite imbunda ebyiri, yahashinze bariyeri. Yahise ahagarika imodoka, asaba buri wese uyirimo gusohoka akaryama hasi.
Abo bagizi ba nabi ngo bahise babasahura ibintu byose bafite birimo amafaranga, amatelefoni n’ibindi, uzuyaje gato agakubitwa bikomeye.
Nyuma yo kwibwa, abasahuwe ngo basabwe gusubira mu modoka, bategeka umushoferi gutwara yihuta bakava aho.
Mu itangazo Polisi ya Uganda yasohoye, yavuze ko irimo gukora iperereza kuri ubu bujura.
Iti "Ababigizemo uruhare bahise bahunga aho byabereye. Hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo izi mbunda zifatwe, ndetse ababigizemo uruhare bafatwe bakurikiranwe n’ubutabera."
Polisi yasabye abafite amakuru kuri ubwo bugizi bwa nabi kuyatanga, kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe.
Ibyaha bikoreshwa imbunda bikomeza kwiganza muri Uganda, aho mu bihe bitandukanye hari abantu barimo abakomeye bagiye bicwa barashwe, iperereza ntirigire icyo rigaragaza ku babigizemo uruhare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!