Uganda: Abadepite barakariye guverinoma yageneye inzego z’umutekano akayabo kurenza iz’ubuzima mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Mata 2020 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Minisitiri y’Imari muri Uganda kuwa Kabiri w’iki Cyumweru yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko ubusabe bw’ingengo y’imari y’inyongera ingana na miliyari 284 z’amashilingi, yo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri Matia Kasaija, yabwiye abadepite ko miliyari 81 z’amadolari zizakoreshwa mu bijyanye n’umutekano mu gihe miliyari 62 z’amashilingi ari zo zizajya muri Minisiteri y’Ubuzima, ibintu byatumye abadepite batangira kujujura.

Inzego z’ibanze zizahabwa miliyari 36 z’amashilingi, gufasha abatishoboye byagenewe miliyari 59 z’amashilingi, Minisiteri y’ikoranabuhanga igenerwa miliyari 14 z’amashilingi naho Umujyi wa Kampala ugenerwa miliyari 30 z’amashilingi.

Minisitiri Kasaija yabwiye abadepite ko miliyari 62 z’amashilingi ari zo urwego rw’ubuzima rwasabye ariko ruzagenda ruhabwa andi nyuma bigendanye n’uko ikibazo kizaba gihagaze. Ni mu gihe inzego z’umutekano zasabye miliyari 81 z’amashilingi.

Gusa ibi bisobanuro ntabwo byanyuze abadepite kuko bakomeje kwibaza impamvu inzego z’umutekano zihabwa amashilingi arenze ay’urwego rw’ubuzima ruyakeneye bidasanzwe kubera icyorezo cyugarije igihugu.

Depite Gilbert Olanya, uhagarariye Kilak y’Amajyepfo, yavuze ko bidasobanutse ukuntu igihugu gikeneye ibikoresho byo gupima Coronavirus, kwishyura inzobere z’abaganga ndetse n’ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo ahubwo kigashora akayabo mu mutekano.

Ati “Mu by’ukuri turabona ko Guverinoma idasobanutse, ni gute muha miliyari 81 z’amashilingi inzego z’umutekano hanyuma mugaha gusa miliyari 62 z’amashilingi urwego rw’ubuzima ari rwo rw’ibanze nk’igihugu ubungubu”.

“Ubu iyo usuye ibigo by’ubuzima, usanga abakozi bakora nta bikoresho by’ubwirinzi bafite, ibintu bibashyira mu byago. Ikindi kandi, mureke amafaranga menshi ashyirwe mu gutera akanyabugabo aba bakozi b’urwego rw’ubuzima”.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Rebecca Kadaga, yasabye Minisitiri Kasaija, gusobanura neza uko amafaranga azatanga umusaruro ku baturage bose atari Kampala gusa. Yanavuze ko Minisitiri yagombaga no kugaruka ku ngaruka z’ubukungu zizaterwa na Coronavirus.

Iyi ngengo y’imari y’ingoboka ikaba yaroherejwe muri Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari mu nteko.

Minisitiri Kasaija yavuze urwego rw'ubuzima rwahawe ingengo y'imari rwasabye kandi ruzongerwa iyindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .