Raporo yagejejwe ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ya Uganda kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, igaragaza ibyo abadepite bakwiye kwambara mu kazi kabo, ndetse inagaragaza ko abahagarariye urwego rw’ingabo (UPDF) muri iyi Nteko batagomba kwambara impuzankano za gisirikare.
Perezida wa Komisiyo, Abdu Katuntu, yasobanuye ko iyo myambaro ituma bagaragara mu isura y’abari ku rugamba aho kugaragara mu isura y’intumwa ya rubanda.
Ati “Komisiyo yamaganye umuco wo kwambara impuzankano z’urugamba mu gihe bari mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.”
Depite Aisha Kabanda we yavuze ko imyambaro ya gisirikare ikwiye kuvanwa mu byo abadepite bambara kuko yatuma uyambaye afata ibyemezo bibogamye kubera amabwiriza y’imiyoborere mu bya gisirikare.
Ati “Imyambaro ya gisirikare igaragara nk’iteye ubwoba kuko abantu benshi bayihuza n’ibikorwa n’abayambaye. Iyi myambaro ntabwo ituma abantu bisanzura mu Nteko.”
Abadepite bagaragaje ko imyambaro ikwiye ku bagabo ari ikoti, ishati ka cravate mu gihe ku bagore bemeranyije ko bagomba kwambara bakikwiza kandi imyambaro myiza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!