00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abadepite bahagarariye UPDF basabwe kutambara impuzankano ya gisirikare bari mu Nteko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 February 2025 saa 02:27
Yasuwe :

Komisiyo ishinzwe amabwiriza ngengamyitwarire n’ikinyabupfura mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yagaragaje ko hari imyambaro idakwiye kujyanwa mu mirimo y’Inteko nk’impuzankano ya gisirikare n’indi itajyanye n’igihe.

Raporo yagejejwe ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ya Uganda kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, igaragaza ibyo abadepite bakwiye kwambara mu kazi kabo, ndetse inagaragaza ko abahagarariye urwego rw’ingabo (UPDF) muri iyi Nteko batagomba kwambara impuzankano za gisirikare.

Perezida wa Komisiyo, Abdu Katuntu, yasobanuye ko iyo myambaro ituma bagaragara mu isura y’abari ku rugamba aho kugaragara mu isura y’intumwa ya rubanda.

Ati “Komisiyo yamaganye umuco wo kwambara impuzankano z’urugamba mu gihe bari mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.”

Depite Aisha Kabanda we yavuze ko imyambaro ya gisirikare ikwiye kuvanwa mu byo abadepite bambara kuko yatuma uyambaye afata ibyemezo bibogamye kubera amabwiriza y’imiyoborere mu bya gisirikare.

Ati “Imyambaro ya gisirikare igaragara nk’iteye ubwoba kuko abantu benshi bayihuza n’ibikorwa n’abayambaye. Iyi myambaro ntabwo ituma abantu bisanzura mu Nteko.”

Abadepite bagaragaje ko imyambaro ikwiye ku bagabo ari ikoti, ishati ka cravate mu gihe ku bagore bemeranyije ko bagomba kwambara bakikwiza kandi imyambaro myiza.

Abahagarariye UPDF mu Nteko basabwe kutajyanayo impuzankano za gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .