Uganda: Abadepite ba NRM bagiye mu mwiherero wo kwemeza kandidatire ya Museveni

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 14 Werurwe 2019 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Abadepite bo mu ishyaka NRM rya Perezida Yoweri Museveni, batangiye umwiherero w’iminsi umunani, aho bagomba kuvanamo umwanzuro umwemeza nk’umukandida rukumbi uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2021.

Uyu mwiherero ubera ahitwa Kyankwanzi uje ukurikira undi wakozwe n’abayobozi bakuru muri iri shyaka tariki 19 Gashyantare, ukemeza ko Museveni ari we rukumbi ugomba kubahagararira muri aya matora.

NRM yemeje Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 74 nk’umukandida waryo mu matora ateganyijwe mu 2021, muri manda ya gatandatu, Inama nkuru y’ishyaka yifuje gushimira Umuyobozi Mukuru akaba na Perezida Kaguta Museveni, no gusaba abanyamuryango kumushyigikira ngo akomeze kubayobora kugeza mu 2021 na nyuma yaho.

Hari amakuru avuga ko ubusanzwe ibi bitari biri mu byo bagombaga kwiga ariko ko uyu mwanzuro uzazanwa mu mwiherero nk’igomba kuganirwaho.

Ruth Nankabirwa uyobora abadepite ba NRM mu nteko, Daily Monitor, ko iki kiri mu bizaganirwaho.

Mu Ukuboza 2017 Inteko Ishinga Amategeko yemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, rikurwamo imyaka Perezida wa Uganda agomba kuba atarengeje. Mbere ryagenaga imyaka 75 Museveni azuzuza umwaka utaha.

Kugeza n’ubu Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda ruracyarimo kumva ubusabe bw’abasaba ko ingingo igena imyaka ntarengwa ya perezida yasubizwa mu itegeko nshinga.

Muri iki gihe Museveni wagiye ku butegetsi mu 1986 ari mu bihe bikomeye by’ubutegetsi bwe, aho anengwa na bamwe mu baturage kuba igihugu cyaradindiye mu iterambere, ndetse ahanganye n’abatavuga rumwe na we barimo urubyiruko rurangajwe imbere na Depite Bobi Wine n’abandi.

Abanyamuryango ba NRM bashaka ko Museveni yongera kubayobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza