Ni ubwoko buteye ubwoba kuko bwandura vuba ku kigero cya 70% ugereranyije n’ubusanzwe, bikaba biteye impungenge kuko mu gihe bwaramuka bukwirakwiriye muri Afurika, bushobora gukoma mu nkokora uyu mugabane ubusanzwe utari warazahajwe cyane na Coronavirus ugereranyije n’indi migabane.
Iyo Minisiteri yabwiye itangazamakuru ko “Ibi byagaragaye kubera uburyo bwacu bw’isuzuma bwakajijwe,” ndetse abo bagabo bakaba basubijwe mu gihugu cyabo, gusa iyi Minisiteri yirinze gutangaza imyirondoro y’abo bagabo n’aho bari bakomotse, icyakora ngo babakira bose nta bimenyetso bagaragazaga.
Ibihugu 60 bimaze kugaragaramo ubu bwoko bushya bw’iki cyorezo, icyakora ntiburatangira gukwirakwira ku Mugabane wa Afurika nk’uko bimeze ku yindi migabane, aho nko mu gihugu cy’u Bwongereza bwatangiriye, hanashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kubwirinda.
Hagati, abaganga bavuga ko usibye kuba ubu bwoko bwa Coronavirus bwandura vuba, ariko inkingo zizabukiza nk’uko ubwari busanzwe bimeze, nyuma y’uko hari abari bagaragaje impungenge z’uko inkingo zitazabasha guhangana n’ubu bwoko bushya.
Inzego z’Ubuzima ku Mugabane wa Afurika ziburira ibihugu by’uyu mugabane kutirara, kuko urugendo rwo guhangana n’iki cyorezo rugeze mu mahina.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!