Uyu muburo ariko wateshejwe agaciro ka Guverinoma ya Nigeria, yatangaje ko umutekano umaze amezi 18 uhagaze neza muri Borno, agace Boko Haram imaze imyaka 15 yarayogoje, aho yishe abarenga ibihumbi 40, abandi barenga miliyoni ebyiri bagahunga.
Muri Mutarama uyu mwaka, Boko Haram yagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo za Leta, yica abasirikare 20 mbere yo kugaba ikindi gitero, yica abaturage 40 b’abahinzi.
Guverineri Zulum yavuze ko ingabo za Leta ziri gutakaza ubutaka bunini mu bice by’amajyaruguru, anongeraho ko ubu Boko Haram iri kugaba ibitero hafi ya buri munsi ndetse ngo n’ibikorwa byo gushaka abarwanyi bashya, biri gushyirwamo imbaraga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!