00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwoba ni bwose mu baturage muri RDC, bamwe basigaye barara hanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 July 2022 saa 07:36
Yasuwe :

Abaturage bo mu gace ka Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahangayikishijwe bikomeye n’umutekano wabo kugeza ubwo mu ijoro barara hanze, bashakisha aho babonera umutekano.

Beni ni agace ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gakomeje kugabwaho ibitero n’umutwe wa Allied Democratic Forces, ADF.

Muri iki gihe ubwoba bwarushijeho kuzamuka kubera ko bamwe mu basirikare bake bageragezaga kurinda umutekano, bajyanywe mu bice bya Rutshuru mu rugamba rwo guhangana na M23.

Bamwe mu baturage bo mu gace ka Rwangoma muri Beni, babwiye Radio Okapi ko basigaye barara hanze.

Ni nyuma y’uko baheruka kugabwaho ibitero n’umutwe wa ADF, byahitanye abaturage barindwi.

Umwe yagize ati "Ku manywa tuba turi muri aka gace, nijoro tukajya ahandi dukeka ko dushobora kuhabona umutekano. Uburyo ibintu bimeze biteye ubwoba. Dusigaye tunagabwaho ibitero muri metero nkeya uvuye ku kigo cy’ingabo za FARDC. Turabasaba kwita ku nshingano zabo nk’uko bikwiye."

Umuvugizi w’Ingabo ziri mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, Sokola 1, Capitaine Antony Mwalushay, yahumurije abaturage bo muri Rwangoma.

Ati "Haba mu gace ka Rwangoma cyangwa mu gace ka Paida, tugiye kongerera imbaraga ibikorwa by’umutekano."

Uretse muri iki gihe abaturage barimo kwicwa muri Rwangoma, muri Kanama 2016 nabwo nibura abaturage 50 biciwe mu gitero cya ADF, ku buryo kugeza ubu batagira umwanya wo gusubiza umutima mu gitereko.

Uretse muri Kivu y’Amajyaruguru, umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare muri RDC (INS) ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Innocent Kadekere, ku wa Gatatu yatangaje ko imibare yerekana ko abaturage barimo kurushaho gutera icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera muri iyo ntara.

Ni ijambo yavuze ku wa Gatatu bari mu gikorwa cyo gukusanya imibare ku bijyanye no kubaka amahoro n’ubwiyunge muri icyo gihugu.

Yagize ati "Twaje gusanga hafi ibipimo byose bisa n’ibyamanutse. Byamanutse mu buryo babona umutekano, icyizere bafitiye inzego z’umutekano za gisivili ndetse n’igisirikare. Ni imibare tuzashyikiriza abadepite kugira ngo bagire uruhare mu gufata ibyemezo byatuma habaho impinduka."

Muri iki gihe ubutegetsi bwa Congo bushyize imbere intambara burimo kurwana na M23, ku buryo ari ho hashyizwe ingufu zose mu gihe iki gihugu kirimo imitwe yitwaje intwaro irenga 120.

Byongeye nka ADF yica abantu benshi cyane ariko ingabo zari zaroherejwe kuyirwanya zahinduriwe inshingano, zerekezwa kuri M23.

Ibyo bikajyana no kuvuga ko uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda, ibintu batigeze bagaragariza ibimenyetso simusiga.

Abadepite bahagarariye uduce twa Beni, Butembo na Lubero mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, baheruka kugaragaza impungenge z’umutekano muri utwo duce, nyuma y’uko abasirikare bari badukambitsemo bajyanywe ku rugamba rwo kurwanya M23, hagasigarira aho.

Ni ikibazo gihangayishije Abadepite ndetse bakigejeje no kuri Minisitri Gilbert Kabanda ushinzwe ingabo, bamwereka impungenge z’umutekano muri Kivu ya Ruguru.

Bavuga ko gukura ingabo muri ibyo bice, bishobora guha icyuho imitwe nka ADF ikangiza ibintu kurushaho.

Depite Grégoire Kiro Tsongo yagize ati "Dutewe impungenge no kuvana ingabo mu birindiro byazo i Beni kugira ngo zijye gutanga umusanzu muri Rutshuru na Bunagana. Ibi biraha rugari ADF n’indi mitwe yidegembye, twabonye ibintu nk’ibi mu duce twa Bulongo na Lume mu minsi mike ishize."

Aba badepite banasabye ko ibigo bya gisirikare bitangirwamo imyitezo bifungurwa kugira ngo abasore bakiri bato babashe guhabwa imyitozo ifatika.

Inkuru wasoma: Ubwoba bwatashye Abadepite kubera abasirikare boherejwe kurwanya M23

Ubwoba ni bwose mu mujyi wa Beni, kubera ibitero bya ADF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .