Radio Okapi yatangaje ko iyi mvura yateye imyuzure mu bice by’ingenzi muri uyu Mujyi, imihanda minini irerengerwa, amazi yinjira mu ngo z’abaturage.
Ibigo by’amashuri, amasoko, inzu z’ubucuruzi n’iy’imiti byafunzwe, cyane cyane muri Komini ya Gombe ifatwa nk’umutima wa Kinshasa.
Iki gitangazamakuru cyasobanuye ko abantu benshi bafashe icyemezo cyo kuguma mu ngo mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo, ab’imitima ikomeye barahatiriza, bajya mu kazi.
Abaturaga bagaragaje ko imiyoboro y’amazi yo ku mihanda yangiritse yagize uruhare muri iyi myuzure, basaba Leta ya RDC gukemura iki kibazo kugira ngo iki kibazo kitazongera kubaho.
Bagaragaje ko kandi batari kubona ubufasha bukwiriye burimo n’uburyo bagomba kwitwara muri ibi bihe bigoye, ndetse n’ibyo bashobora kwitega bijyanye n’ubukana bw’ibi biza, amakuru akavuga ko imvura ishobora gukomeza kugwa, uretse ko benshi mu baturage batayafite.
Ku rundi ruhande, uduce twa Kinshasa dutuye mu kajagari turi mu byago byo kwibasirwa n’ibi biza kurushaho, icyakora gahunda zijyanye no kwimura abaturage bari mu kaga ntiziri gushyirwamo imbaraga nk’uko bamwe mu baturage babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.
Hagati aho ibyago by’indwara nka Cholera n’izindi zituruka ku mwanda biri kwiyongera, cyane ko uyu Mujyi usanzwe unengwa cyane ku bijyanye n’isuku nke ikunze kugaragara mu bice byinshi byawo, cyane cyane mu bice byugarijwe n’ubukene.
Après la pluie 🌧️ à Kinshasa | vidéo #RDC. pic.twitter.com/NUy2sQRPWA
— Steve Wembi (@wembi_steve) October 19, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!