00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Kenneth Kaunda wayoboye Zambia buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Kamena 2021 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Kenneth Kaunda waharaniye ubwingenge bwa Zambia ndetse akayibera Perezida wa mbere, watangaje ko ubuzima bw’uyu mukambwe butifashe neza kubera uburwayi.

Mu itangazo umuryango we washyize hanze, wavuze ko yashyizwe mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga ndetse uvuga ko uyu musaza w’imyaka 97 yasabye Abanya-Zambia kumusengera.

Uti "Nyakubahwa Kenneth Kaunda arasaba Abanya-Zambia bose ndetse n’umuryango mugari mpuzamahanga kumusengera mu gihe itsinda ry’abaganga riri gukora ibishoboka byose kugira ngo akire."

Umuryango wa Kaunda ntiwigeze utangaza uburwayi afite cyangwa indi mpamvu yaba yatumye ashyirwa mu bitaro.

Kaunda ni umwe mu bantu baharaniye ubwigenge bw’Umugabane wa Afurika bakiriho. Yamenyekanye cyane kubera inkundura yarwanye kugira ngo igihugu cye kibone ubwingenge ibintu mu 1964 byanamuhesheje kukibera Perezida wa mbere, umwanya yavuyeho mu 1991.

Umuryango wa Kenneth Kaunda wayoboye Zambia wavuze ko uyu musaza yashyizwe mu bitaro, usaba abatuye Isi kumusengera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .