Ubuzima busharira umuvandimwe wa Perezida Obama abayemo mu nsisiro z’i Nairobi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Kamena 2020 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Ubukene, ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura ni bimwe mu bigize ubuzima umuvandimwe wa Barack Obama abayemo, ibintu bituma hari abibaza niba koko ari umuvandimwe w’umuntu wigeze kuyobora igihugu cy’igihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

George Hussein Onyango Obama ni umuvandimwe muto wa Perezida Barack kuko mbere y’uko se yitaba Imana mu 1982 yasize George Obama yabyaranye na Jael Otieno ari uruhinja rw’amezi 6.

Kuva se yakwitaba Imana George Obama yakuze arerwa na nyina ari nako ubuzima bugenda buba bubi, amaze kuba ingimbi biza gutuma yimukira mu gace kari mu nkengero z’umurwa mukuru Nairobi kazwi nka ‘Huruma’ ari naho atuye kugeza uyu munsi.

Kuva George Obama yakwimukira muri ‘Huruma’ yatangiye kurangwa n’imico mibi irimo ubusinzi, gukoresha ibibyobwenge no kuba mu duco tw’amabandi dore ko yaje no kubifungirwa.

Nubwo atabashije kwiga amashuri y’ikirenga kuko yacikirije ayisumbuye, Iyo aganira avuga icyongereza cyiza kandi adategwa ndetse ukumva ibyo avuga byuje ubwenge bwinshi,bikaba biri no mu bituma abaturanyi be bamwita Perezida w’insisiro.

Uyu mugabo Iyo ibitangazamakuru bimubajije uko bimera kuba umuvandimwe wa Barack Obama abisubiza agira ati “ni umugisha bikaba n’umuvumo, byatumye mba ikimenyabose kandi nshaka kugira ubuzima bwanjye bwite."

Ibi George Obama abibona kimwe n’umwanditsi w’ibitabo w’Umwongereza Kevin Fegan, wamaze iminsi 10 abana nawe umunsi ku munsi.

Yagize ati “Kuba umuvandimwe w’umugabo ukomeye ku Isi ni umugisha bikaba n’umuvumo, kandi agomba kubana nabyo byombi, ni umugisha kuko bishobora gutuma abantu bakwitaho, bishobora ku kuzanira amafaranga n’imbaraga ariko ni n’umuvumo. Hari umutwaro munini ukuri ku rutugu w’ibyo abantu bakwitezeho gutunganya, ni ibintu bikomeye kubana nabyo”

Kimwe n’abandi bantu benshi batuye muri uru rusisiro, George Obama amasaha ye menshi ayamara yasinze nyamara iyo ari muzima abaturanyi be bavuga ko aba ari umuntu mwiza ukunze kurangwa cyane no gukunda abana.

Barack Obama azi ibijyanye n’uyu muvandimwe we muto kuko mu gitabo yise ‘Dreams from my father’ avuga ibijyanye n’urugendo yakoranye na mushiki we Auma bajya gusura George Obama, iki gihe wari ukiga.

Muri iki gitabo agira ati “Yari mwiza, umuhungu w’umutwe ubumbabumbye n’indoro y’ubushishozi”

Ubwo Perezida Obama yari ari hafi kujya muri Kenya mu rugendo rw’akazi yahagiriye mu 2015, George Obama yavugaga ko byaba byiza babonanye ariko ko no mu gihe byaba bidashobotse byakumvikana kuko azaba ari muri iki gihugu kubera impamvu z’akazi.

Yagize ati “ ndakeka ko aje kubera ibijyanye na guverinoma ku bw’ibyo sinzi neza icyo azakora. Byaba byiza kurushaho aramutse abonanye n’abo bafitanye isano”

Yakomeje agira ati “abantu batekereza ko ngomba guhura nawe ariko ntekereza ari mu ruzinduko rw’akazi. Iyo ajya kuba yaje nko mu biruhuko cyangwa ibindi nk’ibyo wenda byo nari kurushaho kwemeza ko tuzabonana ariko ari hano ku mpamvu z’akazi, ntiwamenya uko bizagenda”

Iki cyizere cya George Obama cyo kubonana na mukuru we cyaraje amasinde kuko yarinze ava muri Kenya batabonanye.

Ubu buzima bw’aba bavandimwe babiri Fegan abubona nk’ihurizo ry’ubuzima aho yibaza uko byari kugenda mu gihe George yari kuvukira mu buzima bwa Barack na Barack akavukira mu bwa George.

Muri Kenya, Barack Obama ahafite abandi bantu bafite icyo bapfana barimo nyirakuru Sarah Onyango Obama, se wabo Said Obama ndetse n’abandi bavandimwe be aribo Auma Obama, Bernard Obama na Abo Obama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .