Muri misa y’urubyiruko yabaye kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2024, Cardinal Ambongo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugomba kwita ku rubyiruko, bukarutegurira ahazaza heza, aho gushora umwanya munini n’amafaranga mu mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Yagaragarije urubyiruko ko rudakwiye gukurikira abarubeshya, ahubwo ko rukwiye gukurikira “Kirisitu, soko y’ibyiringiro, Umwami w’urukundo usenya urwango n’urugomo, Umwami w’ukuri utsinda ibinyoma na ruswa kandi udatenguha. Ni Umwami w’ubutabera n’amahoro, wunga imitima, aho gucamo ibice.”
Cardinal Ambongo yasabye urubyiruko kumenya ko RDC ari igihugu cyarwo, rugaharanira kucyitaho, kandi ko rugomba kumenya ko abakiyobora ubu batazahoraho, kuko ubutware bwo mu Isi bugira itangiriro n’iherezo.
Yagize ati “Congo ni igihugu cyacu. Ntimucike intege, nta wundi uzacyitaho atari mwebwe. Mwibuke ko ubutware bwose bwo mu Isi bugira itangiriro, bukagira n’iherezo. Ariko ubwami bw’Ijuru bwo buzahoraho.”
Cardinal Ambongo avuze aya magambo mu gihe kuva mu Ukwakira 2024, Perezida Tshisekedi agaragaza ko Itegeko Nshinga rikwiye kuvugururwa kuko ritajyanye n’ibihe igihugu cyabo kirimo, kandi ngo ryanditswe n’abanyamahanga, ryandikirwa mu mahanga.
Usibye kuba abashumba bakuru muri Kiliziya Gatolika barwanya uyu mugambi, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi na bo biyemeje guhuza imbaraga, bakawurwanya kugeza ubwo Perezida Tshisekedi azafata icyemezo cyo kuwuhagarika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!