Ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani bugiye guhagarikwa

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani (UNAMID), bwari burimo n’Ingabo z’u Rwanda, bugiye guhagarikwa burundu, nyuma y’uko icyo gihugu kigaragaje ibimenyetso by’umutekano mu gace ka Darful kari kamaze imyaka myinshi mu ntambara z’urudaca.

Icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bwa UNAMID cyatowe ku bwiganze busesuye n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, kemeje ko kugera kuri uyu wa 31 Ukuboza, ingabo zose za UNAMID zizaba zavanwe mu gihugu cya Sudani, aho zari zimaze imyaka 13 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Igihugu cya Sudani gikomeje kwisubiza umwanya wacyo mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Omar El Bashir. Nko mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ibihano byose yari yarafatiye igihugu cya Sudani, igishinja gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Hagati aho, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kemeje ko muri Sudani hazasigara ingabo zishinzwe kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi ndetse n’abayobozi bakomeye, yaba aba UN ndetse n’abayobozi b’igihugu.

Usibye u Rwanda, ibindi bihugu byari bifite ingabo muri Sudani birimo Bangladesh, u Bushinwa, Misiri, Ethiopia, Gambia, Indonesia, Kenya, Nepal, Nigeria, Pakistan, Senegal na Tanzania.

Ingabo z'u Rwanda zari zisanzwe mu butumwa bwa UNAMID bugiye guhagarikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .