Kenya yijeje gukoresha ubunararibonye yakuye mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGs niyinjira mu Kanama ka Loni

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Kamena 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Kenya yatanze icyizere cyo kubakira ku bunararibonye yakuye mu ruhare rwayo mu ishyirwaho rya gahunda zitandukanye Isi igenderaho zirimo Intego z’Iterambere rirambye, SDGs n’iyerekana uko zizashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2030 (2030 UN Agenda for Sustainable Development) mu gihe izaba yageze mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano.

Ku wa 17 Kamena 2020, nibwo ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, uko ari 195 bizatora ibihugu bitanu bizajya mu mwanya udahoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano muri Loni.

Muri iyi myanya itanu Kenya iri guhataniramo umwe ugenerwa ibihugu bya Afurika, ni nyuma y’uko iki gihugu cyemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Kanama 2019.

Imigabo n’imigambi ikubiye mu cyiswe ‘Ten Point Agenda’ Kenya yambariye kwesa umunsi izaba yageze mu Kanama gashinzwe Umutekano muri Loni ahanini yubakiye ku Ntego z’Iterambere rirambye (SDGs).

Urugendo ruganisha ku iyemezwa ryazo(SDGs), rwari urugero rwa dipolomasi ihuriwe n’ibihugu bitandukanye ikozwe neza, rwaranzwe no guhuza ibitekerezo byari bitandukanye, ibintu byatumye habaho ukwiyemeza kudasanzwe hagati y’ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye.

Kenya yagize uruhare rukomeye muri uru rugendo

Kuva mu 2013 kugeza mu 2014, Isi yahaye Kenya na Hungary umukoro wo gutanga umusanzu mu rugendo rw’ubwumvikane hagati y’amahanga rwatumye habaho intego z’iterambere rirambye zihuriweho n’Isi.

N’ubwo inshingano zumvikanaga kuzishyira mu bikorwa ntibyari byoroshye, gukusanya no gushyira ku murongo ibitekerezo biturutse mu banyamuryango bose bikavamo ibitekerezo bike byumvikana byari ikintu kimwe, kugenzura ibikorwa no gufata ibitekerezo bitandukanye ukubaka ukubyumvikanaho nabyo cyari ikindi gice kitoroshye.

Icy’ingenzi cyane kwari ugutanga umusanzu wo kuyobora abantu bakava mu kunyuranya kwarangaga ibihugu n’amatsinda atandukanye.

Itegurwa rya SDGs kimwe na gahunda yerekana uko zizashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2030 (2030 UN Agenda for Sustainable Development) byagenze neza. Byatumye ubuyobozi bw’intangarugero Kenya yagaragaraje mu ishyirwaho rya SDGs buyongerera amahirwe yo kuyobora urugendo rw’itegurwa ry’iyi gahunda ifatanyije na Ireland.

Uru rugendo rwaje kugenda neza maze mu 2015, Inama yaberaga i New York yemerezwamo 2030 UN Agenda for Sustainable Development.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Amb. Macharia Kamau, avuga ko ubushobozi bwa kenya muri dipolomasi ihuriweho n’ibihugu nk’uko yagiye ibugaragaza mu rugendo rwo gushyiraho SGDs na SBEC ndetse n’ibindi, yiteguye no kubukoresha mu Kanama gashinzwe Umutekano muri Loni.

Kenya ikomeje gukora ku mishinga ya gahunda zihuriwe n’ibihugu bitandukanye, irimo iyo kubaka ubukungu burambye ’Sustainable Blue Economy Conference’ aho ifatanyije n’u Buyapani na Canada.

Indi mishinga ihuriweho n’amahanga Kenya igiramo uruhare harimo ijyanye n’ihindagurika ry’ibihe n’ibindi. Iki gihugu kandi cyanakiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage, ICPD yakiriye mu Ugushyingo 2019 ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by’abaturage (UNFPA) na Denmark.

Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Kenya, Macharia Kamau, yavuze ko ubunararibonye Kenya yakuye mu ishyirwaho rya SDGs yiteguye kubusangiza Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni nibasha kukageramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .