Ubucuruzi ku isoko rusange rya Afurika bushobora gutangira muri Mutarama 2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kamena 2020 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’isoko rusange rya Afurika (ACFTA), Wamkene Mene, yatangaje ko afite icyizere ko ubucuruzi kuri iri soko buzatangira tariki ya 1 Mutarama 2021.

Gutangira ubucuruzi nk’uko biteganywa mu masezerano ya ACFTA, byagombaga kuba kuwa 1 Nyakanga 2020, ariko ntabwo byashobotse bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi yose.

Ubwo yari mu nama yateguwe n’abavuga rikijyana mu rwego rw’abikorera muri Afurika (Africa CEO Forum), ku bufatanye n’ikigo cy’abanyamategeko, Asafo & Co, kuri uyu wa Kane, Wamkene Mene, yavuze ko yizeye ko gushyira mu bikorwa isoko rusange rya Afurika bizaba muri Mutarama 2021.

Ati ”Gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika bigomba kuba moteri y’ukwigira kwa Afurika”.

Mu mpera za Mata, Wamkene Mene, yatangaje ko bidashoboka gutangiza ubucuruzi tariki ya 1 Nyakanga 2020, nk’uko byari biteganyijwe kubera ibibazo bihari by’icyorezo cya Coronavirus.

Icyo gihe Mene ntiyari yigeze atangaza niba hari indi tariki biteganyijwe ko ubucuruzi mu isoko rusange rya Afurika buzatangirira. Yavuze ko afite icyizere ko amasezerano y’isoko rusange rya Afurika akomeje.

Ati “Ubushake n’umuhate bya politiki biracyahari mu guhuza isoko rya Afurika no gushyira mu bikorwa amasezerano nk’uko twabyiyemeje”.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.3 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400 z’amadolari ya Amerika.

Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Amasezerano y'isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .