Ibi babigarutseho kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, n’Umugaba Mukuru wazo, General Rudzani Maphwanya, bari imbere ya Komisiyo ifite mu nshingano Umutekano n’Abahoze mu Ngabo, ndetse na Komisiyo y’Ingabo, bababwira uko ikibazo cy’umutekano kifashe mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse n’imibereho y’abasirikare b’icyo gihugu boherejweyo mu butumwa (SANDF).
Abajijwe igihe imirambo y’abasirikare baherutse kugwa ku rugamba umutwe wa M23 wari uhanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za RDC, mbere y’uko wigarurira Umujyi wa Goma, izagerezwa mu gihugu kugira ngo isyingurwe mu cyubahiro, Umugaba Mukuru w’Ingabo yasubije ko izahagera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare.
Ati "Ku kijyanye n’ikibajijwe ngo ni ryari tuzabona imirambo y’abacu, ndasubiza mu nteruro imwe, ni ejo."
Depite Carl Niehaus ntiyanyuzwe n’icyo gisubizo, avuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo asa n’uri kubakinisha cyangwa kubabwira ibidashoboka, kuko iyo mirambo idashobora kuva i Goma aho abasirikare babo bari, kandi ikibuga cy’indege gifunze na M23 yarabazengurutse.
Yagize ati "Ikibuga cy’indege cya Goma cyarafunzwe, abasirikare ba Afurika y’Epfo ntibashobora kuva i Goma, ibyo ni ukuri. None ni gute tugiye gukurayo imirambo y’abasirikare bacu? Simbizi, ariko Jenerali yatubwiye ngo bizaba ejo, tuzaba tureba."
Niehaus yongeyeho ko n’u Rwanda rwabahaye uruhushya rwo gukoresha ikibuga cy’indege cyabwo kugira ngo babashe gukura abo basirikare baguye ku rugamba muri RDC, ariko ko abayobozi babo babyanze.
Ati "Perezida Kagame yahaye Afurika y’Epfo uruhushya rwo gukoresha inzira yo mu Rwanda, ariko Afurika y’Epfo ibibona nk’agasuzuguro, ihitamo kudakoresha ayo mahirwe. Nta mashanyarazi ahari mu buruhukiro bw’imirambo batanze, none yatangiye kubora, ibi ni ishavu ku miryango, ndetse no ku gihugu cyacu cyose."
Uyu mudepite wari wariye karungu yakomeje ati "Moteri yo mu buruhukiro yashizemo amavuta, abakomeretse ntibakiri kubona ubuvuzi, ikindi gikomeye ni uko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari i Goma no mu Burasirazuba bwa RDC, bagoswe na M23, ntabwo bemerewe kugira aho bajya cyangwa kubona ibyo kurya, kandi ni byo koko, mu mwaka ushize hari abasirikare 10 bapfuye, uyu mwaka hapfa abandi [...] rero muri rusange mu mezi atandatu ashize hamaze gupfa abasirikare 24. "
Abadepite bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’aba bayobozi, bavuga ko kohereza abasirikare muri RDC, byari bimeze nko kubaroha, kuko mu masezerano y’ubutumwa bari bagiyemo, ngo kwari ugufasha Leta ya RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro iriyo, ariko bagaragaza ko bohereje abasirikare batiteguye.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo basabye abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo kwegura kuko bigaragara ko ntacyo bari gukora, mu gihe abasirikare b’icyo gihugu bari mu kaga mu Burasirazuba bwa RDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!