00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Umudepite wafuhiye umugore yahanwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Umudepite wo mu Bwongereza wahamagaye umugore mugenzi we akamubwira ko azamumenaho aside, yahamwe n’icyaha cyo kumutera ubwoba.

Uwo mudepite witwa Claudia Webbe afite imyaka 56, abarizwa mu ishyaka ry’abakozi aho ahagarariye agace k’Uburasirazuba ka Leicester. Yagize ishyari ubwo yari abonye hari umugore usigaye avugana n’umugabo we arangije aramuhamagara amubwira ko azamumenaho aside nakomeza.

Urukiko rwo mu gace ka Westminster rwatangaje ko uwo mudepite yamaze igihe kirenga imyaka ibiri atera ubwoba uwo mugore ko azamusukaho aside.

Nyuma yo guhamywa icyaha, Webbe yavuze ko atunguwe cyane ndetse ko yitegura kujurira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Webbe yahamagaye inshuro 16 umugore w’imyaka 56 y’amavuko witwa Michelle Merritt, ufitanye ubushuti n’umugabo we Lester Thomas. Izo nshuro yamuhamagaye hagati ya Nzeri 2018 na Mata umwaka ushize.

Claudia Webbe yahamwe n'icyaha cyo gutera ubwoba umugore ukundana n'umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .