Nyuma y’uruzinduko muri Afurika y’Epfo na Nigeria, Minisitiri Lammy yagaragaje ko ubusanzwe umubano w’u Bwongereza n’ibi bihugu utabagamo ubwubahane, ateguza ko bigiye guhinduka.
Yagize ati “Uburyo bwacu bushya buzazana ubufatanye bw’ubwubahane, butega amatwi kurusha gutanga amabwiriza. Buzazana ibisubizo birambye by’iterambere by’igihe kirekire aho kuba iby’igihe gito, bwubake umugabane wisanzuye, utekanye kandi uteye imbere kurushaho.”
Minisitiri Lammy yasobanuye ko u Bwongereza bushaka kumva icyo ibihugu byo muri Afurika byifuza, kandi ko bizateza imbere umubano ugamije guteza imbere impande zombi.
Yagize ati “Ndashaka kumva icyo abafatanyabikorwa bacu bo muri Afurika bakeneye, twongerere imbaraga umubano kugira ngo u Bwongereza, inshuti zacu n’abafatanyabikorwa muri Afurika tuzamukire hamwe.”
Uyu muyobozi yatangaje ko mu rwego rwo kwishyura ibyangijwe mu gihe abacakara bakuwe muri Afurika, u Bwongereza budateganya gutanga indishyi y’amafaranga, ahubwo ko buzasangira n’ibihugu byaho ubumenyi bwazamura impande zombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!