00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwasabye M23 kudahirahira ngo ikomeze gusatira Goma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 02:58
Yasuwe :

Leta y’u Bwongereza yasabye abarwanyi b’Umutwe wa M23 guhagarika imirwano no kudahirahira ngo bagerageze gufata Umujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, nibwo Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bwongereza, Corin Robertson, yavuze ko M23 ikwiriye guhagarika imirwano kuko iri kugira ingaruka ku basivile.

Ati “U Bwongereza burasaba M23 guhagarika ibikorwa byo gusatira Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi igahita ibishyira mu bikorwa. Kongera kubura ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byateye akaga ikiremwamuntu.”

Yakomeje avuga ko inzira y’amahoro ikwiriye kugirwamo uruhare n’ibihugu byose byo mu karere.

Ati “Turahamagarira ibihugu byose byo mu karere gukoresha inzira zose zishoboka mu kugarura amahoro.”

Ubu busabe bw’u Bwongereza buje nyuma y’uko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa nayo isohoye itangazo ivuga ko yamagana ibitero bya M23, isaba uyu mutwe “gusubira inyuma ako kanya ikava mu bice yafashe”.

Ku wa Gatatu, M23 yatangaje ko ubu igenzura uturere twa Kibumba, Buhumba, Ruhunda, Kabuhanga ku mupaka n’u Rwanda, ndetse na Tongo na Mulimbi. Ibi bice byose bikikije Umujyi wa Goma.

U Bwongereza bwasabye M23 kudahirahira ngo ikomeze gusatira Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .