U Bwongereza bwahagaritse inkunga bwahaga Zambia

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

U Bwongereza bwahagarikiye inkunga Zambia nyuma y’aho iki gihugu cyemeye ko amadolari ya Amerika miliyoni 4.3 yari agenewe abakene yanyerejwe.

Iki cyemezo kije mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Edgar Lungu bushinjwa ruswa.
Mu itangazo ry’Ikigega cy’Abongereza cy’Iterambere (DFID) ryasohowe, rivuga ko u Bwongereza bwiyemeje kutihanganira na gato ibyo kunyereza na ruswa.

Ireland, Finland na Suède nabyo byahagaritse inkunga bitera Zambia.

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko 50% y’Abanya- Zambia bangana na miliyoni 17, baba munsi y’umurongo w’ubukene.

Guhagarikirwa inkunga kwa Zambia, biragira ingaruka mu burezi, ubuzima, no ku byagenerwaga abatishoboye.

U Bwongereza ntibwigeze butangaza ingano y’inkunga bwahagaritse mu yagenerwaga Zambia.

Nk’uko tubikesha BBC, Perezida Lungu yategetse ko hakorwa iperereza kuri miliyoni 4.3$ zanyerejwe muri gahunda igenewe gufasha abatishoboye.

Guverinoma ya Zambia yagaragaje ko yahagurukiye gukurikirana inyerezwa ry’iyo nkunga ariko haracyategerejwe raporo ya nyuma nk’uko Umuvugizi wa Perezida Lungu, Amos Chanda, yabitangaje.

Ati “Perezida arashaka igisubizo mu cyumweru kimwe.”

DFID yatangaje ko yabaye ihagaritse inkunga yageneraga iki gihugu mu gihe hategerejwe ibizava mu iperereza.

Yagize iti "Nta kimenyetso kiremeza ko hari imisoro y’Abongereza yanyerejwe.”

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Africa Confidential, cyatangaje ko ruswa yamunze inzego z’uburezi n’ubuzima muri Zambia.

Cyavuze ko Umugenzuzi w’Imari ya Leta wa Zambia, yerekanye ko abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bashinze ibigo bitazwi ko ari ibyabo, banyererezamo inkunga.

Binavugwa ko amwe mu mafaranga y’inkunga z’abakene yaguzwemo imodoka zihenze.

Ubutegetsi bwa Perezida Edgar Lungu bushinjwa ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza