Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, Igor Konashenkov, yavuze ko uretse aba basirikare ba Ukraine bishwe, iki gihugu cyabashije no gutwika imodoka z’intambara eshatu ndetse n’imbunda iremereye izwi nka D-30 howitzer.
Ati “Mu munsi umwe ushize, abasirikare ba Ukraine 80 barishwe, ndetse imodoka z’intambara eshatu ziratwikwa.”
Muri Nyakanga mu 2022 nibwo Ingabo z’u Burusiya zerekeje urugamba rukomeye ku gace ka Donetsk mu burasirazuba bwa Ukraine.
Mu gihe imirwano igikomeje muri iki gice cy’iburasirazuba, kuri ubu Ingabo z’u Burusiya zanadukiriye Amajyepfo cyane cyane mu bice bya Zaporizhzhia, aho urugamba rwasaga nk’urwahagaze.
Kugeza ubu u Burusiya buvuga ko bwiyometseho iki gice cya Zaporizhzhia nubwo butakigenzura cyose.
Mu gihe urugamba rukomeje, Abayobozi b’u Burusiya kandi bakomeje kuburira ibihugu by’amahanga biha Ukraine intwaro.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Burusiya, Vyacheslav Volodin yavuze ko Amerika n’ibindi bihugu byo muri NATO bikwiriye kuzirengera ingaruka zizava mu bufasha biri gutanga.
Ati “Niba Amerika na Nato batanga intwaro zishobora gukoreshwa mu kurasa imijyi yarangwaga n’amahoro ndetse zigatuma Ukraine igerageza gufata ubutaka bwacu, bishobora gutuma hakoreshwa intwaro zihambaye.”
Aya magambo ya Vyacheslav Volodin aje mu gihe u Budage bumaze iminsi ku gitutu cy’ibihugu byo muri NATO bibusaba guha Ukraine ibifaru byo mu bwoko bwa Leopard 2.
Abasesenguzi bagaragaza ko Ukraine ikeneye cyane ibi bifaru kuko gutsinda u Burusiya ku ntambara yo ku butaka biri mu bishobora kuyihesha intsinzi. Kugeza ubu Ukraine igaragaza ko ikeneye nibura ibifaru 300.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!