Imikoranire ya Uganda na BRICS yagarutsweho mu biganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Burusiya, Sergei Lavrov yagiranye na mugenzi wa Uganda, Jeje Odongo, ku wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 i Moscow.
Lavrov yavuze ko u Burusiya bwiteguye kuganira na Uganda ku buryo bwo kuzamura imikoranire hagati y’ibihugu ndetse no mu muryango wa BRICS.
Ati “Duhaye ikaze Uganda nk’igihugu cy’umufatanyabikorwa wa BRICS […] twiteguye gukomeza guteza imbere ubufatanye n’inshuti zacu z’Abanya-Uganda, mu ishusho nshya.”
BRICS ni umuryango washinzwe mu 2009 n’ibihugu birimo Brésil, u Burusiya, u Buhinde n’u Bushinwa. Afurika y’Epfo yaje kwinjira muri uyu muryango nyuma y’imyaka ibiri.
Mu 2024 uyu muryango waraguwe winjiramo ibindi bihugu nka Iran, Ethiopia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Indonesie.
Muri Mutarama 2025, Uganda na Nigeria biri mu bihugu byatangajwe nk’abafatanyabikorwa bakomeye b’uyu muryango.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!