U Burusiya bugiye kubaka ibirindiro bya gisirikare muri Sudan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yemeye ko habaho amasezerano hagati y’igihugu cye na Sudani agamije kubaka ibirindiro by’igisirikare kirwanira mu nyanja (Navy) muri iki gihugu.

BBC ivuga ko ibi birindiro bizubakwa muri Sudani ku gice cyegereye inyanja itukura ndetse n’icyambu cy’iki gihugu. Ibi birindiro bizajya bikoreshwa mu kubika intwaro zitandukanye z’iki gihugu ndetse bifite n’ubushobozi bwo kwakira abasirikare 300.

Imbanziriza mushinga y’aya masezerano yagiye hanze mu cyumweru gishize igaragaza ko ibi birindiro bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira ubwato burenga bune burimo n’ubufite ikoranabuhanga rya nucléaire.

Ibi birindiro by’igisirikare kirwanira mu mazi bizaba ari ibya kabiri u Burusiya bugizi hanze y’iyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti nyuma y’ibyo bufite muri Syria.

Abasesenguzi bavuga ko kuba u Burusiya bwakubaka ibirindiro bya gisirikare muri Sudani biri mu mugambi wabwo wo kuba nabwo bwagira ijambo rikomeye muri Afurika nk’uko bimeze k’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, yemeye ko habaho amasezerano agamije kubaka ibirindiro bya gisirikare muri Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .