U Burusiya bugiye kongera imbaraga mu gutoza igisirikare cya Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2018 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

U Burusiya burateganya kohereza ibindi bikoresho bya gisirikare n’abatoza 60 bo gufasha abasirikare ba Centrafrique, mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

U Burusiya bwatanze inkunga y’imbunda amagana n’abatoza 175 muri Centrafrique mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu gufasha iki gihugu guhashya imitwe yitwaje intwaro nyuma y’aho gikuriweho ikomanyirizwa ku ntwaro ryari ryarashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko Reuters yabitangaje, abadipolomate n’inzego z’umutekano, bavuze ko Abarusiya benshi bari muri Centrafrique ari abacanshuro.

Aba bafite inshingano z’ubuhuza n’imitwe yitwaje intwaro, kurinda imishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bakaba n’abajyanama ba Perezida wa Centrafrique.

Kuba u Burusiya buri muri Centrafrique birabonwa nk’uburyo bwo kongera kugira ijambo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma y’irangira ry’intambara y’ubutita.

Kuva mu 2015, u Burusiya bumaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’ibihugu 19, bunagura umubano bya dipolomasi n’ubucuruzi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yasohoye itangazo rishima ubufasha u Burusiya bwajyanye muri Centrafrique, ryamagana icyiswe “ishyari” bufitiwe n’ibindi bihugu bikomeye.

Rivuga ko abarusiya bari muri Centrafique bari hagati ya 250 na 1000.

Mu masezerano y’ibanga Reuters yabonye, bigaragara ko Komite y’Akanama gakurikirana ibihano byashyiriweho Centrafrique, yemeye ubusabe bw’u Burusiya bwo koherezayo abandi batoza 60 b’abasivile, bakazakorana n’abari mu butumwa bwa Loni mu kubungabunga umutekano.

Ariko u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byangiwe kuboherezayo muri Kanama.

Kuva mu 2013 Centarafique yahuye n’ibibazo by’intambara, ubwo umutwe wa Seleka wiganjemo Abayisilamu wahirikaga ubutegetsi bwa Francois Bozize, bigakurura ihangana n’uw’abakirisitu uzwi nka ‘Anti-balaka’.

U Burusiye bugiye kongera indi nkunga mu gutoza igisirikare cya Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza