U Burundi na RDC bigiye gufatanya na Tanzania kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Ukuboza 2019 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Leta ya Tanzania, u Burundi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byasinyanye amasezerano yo gufatanya kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati yabyo.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 3 Ukuboza. Ariyongera ku yo Tanzania ifitanye n’u Rwanda yo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi wa ‘Isaka-Kigali’.

Minisitiri ushinzwe imirimo rusange, ubwikorezi n’itumanaho muri Tanzania, Isack Kamwelwe, yavuze ko uwo muhanda uzahuza ibyo bihugu n’icyambu cya Dar es Salaam.

Kamwelwe yavuze ko inyigo yawo irimo gukorwa n’ikigo cy’Abadage cyitwa HP Gulf ikazarangira mu mpera za Mutarama 2020 ariko ntiyagaragaza aho amafaranga azawubaka azaturuka.

Ku wa 27 Ugushyingo 2019, Perezida wa Tanzania, John Magufuli yavuze ko Guverinoma ye n’iy’u Rwanda zigiye kurangiza kumvikana amasezerano arebana n’ibikorwa byo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi wa ‘Isaka-Kigali’.

Yavuze ko uwo muhanda uzanafasha ibihugu bidakora ku Nyanja nk’u Burundi na RDC.

Ati “Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yemeye ubufatanye muri uyu mushinga.”

Yavuze ko inyigo y’umuhanda wa Gari ya Moshi wa ‘Isaka-Kigali’ yatangijwe ndetse ibihugu byombi birimo gushakisha abaterankunga b’uwo mushinga.

U Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga ukomeye wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzaba ureshya n’ibilometero 532 ukazatwara akayabo ka miliyari 3.6 z’amadorali ya Amerika.

Ku ruhande rw’u Rwanda, uyu muhanda uzanyura mu turere twa Ngoma, Kirehe, Bugesera na Kicukuro. Uyu muhanda wa Gari ya Moshi ufite kilometero 532 muri rusange, ku ruhande rw’u Rwanda uzava Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali ariko haziyongeraho agace kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Ku ruhande rw’u Rwanda uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 138 mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ari kilometero 394.

Tanzania izajya ikoresha amadorali ya Amerika miliyoni 5 mu kubaka ikilometero kimwe mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda ho ari miliyoni icyenda. Mu Rwanda birahenze kubera ko aho uyu muhanda uzanyura hari imisozi kurenza Tanzania.

Muri Gicurasi, Uwihanganye Jean de Dieu, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, yagiye mu Nteko Ishinga Amategeko, kuyisaba gutora umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati y’u Rwanda na Tanzania, yerekeye ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga w’inzira ya Gari ya Moshi, Isaka-Kigali, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 09 Werurwe 2018.

Uyu muhanda uzahuza Tanzania, u Burundi na RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza