U Burundi: Kiliziya Gatolika yagaragaje ibibazo bishobora kubangamira amatora mu 2020

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Mu butumwa Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Burundi yageneye abakirisitu bwasomwe mu misa kuri iki Cyumweru, yagaragaje ko itewe impungenge n’ibikorwa bimwe na bimwe birimo kubera mu gihugu kandi bihagaritse imitima y’Abarundi batari bake, mu gihe hitegurwa amatora azaba mu mwaka utaha.

Abayobozi b’u Burundi bamaze iminsi batarebana neza na Kiliziya Gatolika bayishinja kwivanga mu bya politike, bakanayisaba kutagira uruhande yegamiraho.

Ni ibintu Umuvugizi w’inama y’Abepiskopi mu Burundi yanenze, avuga ko "kubera ko rivuga ukuri, ijambo ry’Imana hari aho rigera rikababaza.”

Bimwe mu bibazo abasenyeri bagaragaje harimo ko mu ntara zitari nke hagaragara ibikorwa byo guhohotera amashyaka amwe n’amwe no gutoteza abarwanashyaka bayo, kandi yemerewe gukorera ku mugaragaro.

Bakomeje abati "Ku ruhande rw’ibyo hari imvugo, inyandiko n’imyifatire y’iterabwoba bishobora kubuza amatora kugenda neza. Mu ntara zimwe na zimwe hagaragaramo ubugizi bwa nabi burimo n’ubwicanyi bushingiye ku mpamvu za politiki. Ahatari hake cyane cyane bugakorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi abenshi, ubutabera ntibwihutire kugaragaza ko burimo gukurikirana izo nkozi z‘ibibi hakurikijwe amategeko."

Abo basenyeri kandi ngo batewe amakenga n’icyo bise ‘ugushaka kwitiranya ishyaka riri ku butegetsi n’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu’, ndetse ngo urubyiruko rwo muri iryo shyaka rugashaka gukora nk’inzego z’umutekano.

Ibyo ngo biteza akajagari gashobora kubangamira imigendekere myiza y’amatora mu mwaka utaha.

Indi mpungenge ngo ni uko hagiye kuba amatora hakiri Abarundi baheze mu buhungiro mu mahanga, kuko babona ko ikibazo cyatumye bahunga kitarabonerwa umuti.

Bakomeje bati “Byaba byiza kandi twese byadushimisha tugiye mu matora bose bamaze gutahuka kandi baje mu bwisanzure, nta gahato karimo. Hari kandi n’ubukene bwugarije Abarundi batari bake, bushobora gutuma byoroha ko hagira ubashukisha utwo bapfumbatishijwe, bakaba batora n’udafite imigambi y’ingirakamaro ku gihugu.”

Muri ubwo butumwa, abasenyeri bakanguriye abakirisitu kuba ababibyi b’amahoro aho bari hose, kuko abo ari bwo “bazitwa abana b’Imana.”

Ubu butumwa bwagiye ahabona bwa mbere ku wa 13 Nzeri, ntabwo bwakiriwe neza n’ishya CNDD-FDD riri ku butegetsi, ryashinje Kiliziya Gatolika kwivanga muri politiki.

Ubwo yari muri komine Mugongomanga mu ntara ya Bujumbura ejo ku wa Gatandatu, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye, yabwiye abaturage ko nta wundi mugambi Abepiskopi Gatolika mu Burundi bafite utari uguteranya Abarundi, nk’uko “babikoze mu mwaka wa 2015, mbere y’amatora.”

Yavuze ko n’andi matora yabaye mu Burundi, yagiye aba hari impunzi ziri mu mahanga, ku buryo ibyo bitafatwa nk’impungenge zikomeye.

Abasenyeri Gatolika bagaragaje ibibazo bibangamiye u Burundi mbere y'amatora yo mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza