Batangaje ibi nyuma y’aho Raporo ya Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, igaragaje ko kuva mu 2010 kugeza magingo aya gutunganya imishahara y’abakozi ba leta buri kwezi bikorwa n’abanyamahanga bo muri Tunisia kandi bakabihemberwa amafaranga menshi.
Ubwo iyi raporo yamurikirwaga Inteko Ishinga Amategeko, bamwe mu bayigize bagaragaje ko “ubwigenge bw’igihugu bwahonyowe” ngo kuko abanyamahanga badakwiye kumenya uko abakozi ba leta bahembwa bakanabitunganya.
Hari n’abagaragaje ko hashobora kuba hari abandi bakozi ba Guverinoma bashima ko biba bityo bitewe n’izindi nyungu bashobora kuba babikuramo, hakaba hanarimo ubujura bukabije.
Ubwo iyi raporo yamurikwaga, Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Muyabaga Venuste, yari yahamagajwe ngo atange ibisobanuro ku kibura ngo u Burundi bwitunganyirize ibikenerwa byose mu guhemba abakozi.
Minisitiri yemeye ko habayeho amakosa ariko hari ibiri gukorwa ngo iyi mirimo igaruke mu Barundi.
Yavuze ko ubwo leta yahaga isoko aba banya-Tunisie, bagiranye n’amasezerano ko bazajya banahugura Abarundi ku ikoranabuhanga rijyanye n’uko iyo mirimo ikorwa ariko bikaba bitarabayeho.
Ati “Abarundi bafite ubwenge bashobora gutunganya imishahara y’abakozi mpaka igeze kuri ba nyirayo nta kuboko k’undi muntu gukenewe turabafite. Dufite umushinga uri kubidufashamo.”
Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko habaho ikurikiranwa ku itangwa ry’iri soko hakarebwa niba bitarakozwe hagamijwe inyungu za bamwe, basaba ko iyi mirimo yagaruka mu biganza by’Abarundi.
Ku rundi ruhande hanaganiriwe ku zindi ngingo zagarutse ku bibazo biri mu bakozi ba leta birimo agasumbane mu mishahara aho usanga abafite impamyabumenyi ziri hasi bahembwa menshi kuruta abafite iziri hejuru, ibibazo by’abahembwa badakora, abahembwa imishahara ibiri mu kwezi kumwe n’ibindi bitagenda neza muri Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo mu Burundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!