Amakuru avuga ko izo ngendo zasubitswe mu gihe cy’iminsi 21 nubwo izo mpunzi zo zigaragaza ko zari ziteguye kwerekeza muri Amerika na Canada.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira OIM watangaje ko wahagaritse ingendo mu gihe cy’iminsi 21 kubera icyorezo cya Monkeypox.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko icyo cyorezo kiri gukwira kwira cyane mu bihugu nka RDC n’u Burundi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi iheruka gutangaza ko imaze kubona abantu 171 barwaye icyo cyorezo nyuma y’ukwezi kumwe gusa umuntu wa mbere agaragaye muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi, Dr Lyduine Baradahana, yagaragaje ko muri abo 137 bakirwariye mu bitaro 26, ni mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko imaze kugira abantu 3500 banduye mpox.
Guhagarika ingendo si ukurinda abagenzi gusa ahubwo ni no kwirinda ko ibihugu byabakira bishobora kwisanga hinjiyemo ufite ubwo burwayi.
Mu nkambi zitandukanye impunzi zari ziteguye kwerekeza muri ibyo bihugu zagaragaje ko zatengushywe no gusubika ingendo kandi bari ziteguye kugenda.
OIM yashimangiye ko iri gukorana bya hafi na Minisiteri z’u Buzima mu Burundi, Canada na Amerika kugira ngo hashakirwe hamwe igisubizo cy’uburyo byazasubukurwa vuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!