Abakobwa bagaruwe mu Burundi babwiye Ijwi ry’Amerika uburyo kugera muri Tanzania byari inzira y’umusaraba bagerayo na bwo bagahohoterwa kugeza birukanywe bagasubira i Burundi.
Bavuga ko bajya muri Tanzania bizezwa gushakirwayo abagabo ariko bagerayo bagasanga nta ho bihuriye n’ibyo baba biteze.
Uwitwa Mbonimpaye Audrey uri mu bamaze gusubizwa mu Burundi yasobanuye uko yahavuye.
Ati “Haje umugabo mu rugo avuga ko ashaka umukobwa ajya gushyingira muri Tanzania. Yabwiye mama ko yakunze umukobwa we noneho amuha 5000 FBU ngo by’agashimwe. Yari aje kureba abakobwa atwara atujyana turi babiri”.
Nduwimana Yudesi we yagize ati “Baje iwacu babwira mama ko bakeneye umukobwa bashyingira mama aremera ambwira ko ingenda nta ngorane nzagira. Babivuganaga gahoro njye ntumva neza sinzi niba hari amahera bamuhaye”.
Nduwimana yakomeje avuga ko we atashakaga kujya gushyingirwa ku muntu atazi ariko nyina n’abandi baturanyi bakomeza kumuhatiriza.
We na mugenzi we ngo bajyanywe muri Tanzania basezeranywa ko buri umwe azahabwa inka 15 kandi batwawe nta bya ngombwa bafite; ibyaje gutuma nyuma bafatirwa muri Tanzania bafungwa iminsi ine nyuma baza kwirukanwa.
Umwe mu bakora mu kigo cyakira abo bangavu birukanywe muri Tanzania, Nkurunziza Adelaide yavuze ko ari ikibazo gikomeye ashingiye ku mibare y’abo bakira buri munsi.
Ati “Hari kuza abana benshi bikaturenga nk’ejo haje batanu uyu munsi haje abana 10 naho ejo bundi hari haje abagera kuri 40. Birababaje cyane kuba umubyeyi abwira umwana ngo najye gushyingiranwa n’umuntu atazi atigeze abona. Turasaba ababyeyi kujya bihangana bagategereza ariko badacuruje abana babo”.
Umwe mu babyeyi wo muri Komine Kayogoro witwa Budunya Prosper na we yatwariwe abakobwa be babiri mu myaka ibiri ishize atazi uwabatwaye. Yavuze ko ari amarira n’agahinda kubona abana babo batwarwa mu buzima bubi ntibagaruke kandi u Burundi bufite ubuyobozi.
Ati “Urarira wageraho ugahora. Birambabaza cyane turasaba igihugu ko cyadufasha ntihagire umwana wongera kuzimira”.
Hari undi mubyeyi na we wavuze ko bidakwiye ko abana bakomeza kujya muri Tanzania gucuruzwayo, bagasaba Leta guhagrurukira icyo kibazo kuko nta terambere ryashoboka abenegihugu bacuruzwa mu mahanga.
Ni mu gihe inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Burundi zo zitangaza ko abajya mu bihugu by’amahanga bagomba kujyayo mu buryo bukirikije amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!