Ibi byatumye Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi itumizaho inzego zose zifite aho zihurira n’urwego rw’ubuzima muri iki gihugu, kugira ngo iki kibazo gicocwe.
Hagaragajwe ko imwe mu ntandaro y’ibi bibazo ituruka ku mikoranire idahwitse hagati y’ikigo cyahawe isoko ryo kugeza imiti mu Burundi cyitwa Camebu n’Urwego rw’Ubwishingizi bw’Abakozi ba Leta ‘Mutuelle de la Fonction Publique du Burundi’.
Mu busanzwe inshingano z’uru rwego ni ugukurikirana uko abarwayi bavurwa n’uko babona imiti bakeneye ariko bikaba bivugwa ko rwivanze mu mirimo y’Ikigo cya Camebu kandi bitari mu nshingano zayo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Ndabirabe Gelase, yagaragaje ko kutagira urwego rwihariye rushinzwe ibijyanye n’imiti bituma ibibazo byose bigaragara bibura uwo bibazwa bagatangira kwitana ba mwana.
Ndabirabe yavuze ko kubera hari n’imiti iba ihenze cyane hari ubwo ibura abaguzi bigatuma yangirika bigateza leta igihombo gikomeye.
Ati “Icyo kibazo kigomba kugira uwo kibazwa.”
Hasabwe ko buri rwego rwakora inshingano zarwo neza aho kwivanga mu mirimo y’urundi, hanagaragazwa ko mu gihe hashyirwaho urwego rwihariye rushinzwe imiti ibibazo byinshi bigaragara byabonerwa umuti.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!