Ibi yabivugiye mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022.
Mu byo yavugiye muri iki kiganiro, harimo ko mu rwego rwo kuzana impinduka mu iterambere ry’igihugu, hagiye kujya hakorwa ubugenzuzi hakamenyekana amafaranga yinjijwe muri buri Ntara, hakanakurikiranwa abayanyereza.
Ndayishimiye yavuze ko nubwo bizafata urugendo ngo bigerweho neza, ku ikubitiro hamaze kwirukanwa abacamanza bagera muri 45 bashinjwa ruswa.
Ati "‘Ariko abacamanza na bo bitwara nabi, murumva ko barahiriye ubusa. Rero wararahiye ngo uzaca imanza neza mu izina ry’abenegihugu, iyo ubikoze nabi turaguhana.’"
Yakomeje agira ati "Nicyo gituma twirukanye abacamanza batari bake, bagera kuri 45 muri uyu mwaka bashinjwa ruswa."
Ndayishimiye yavuze ko igihugu kitazihanganira abarya amafaranga yo mu zindi Ntara, batanagejeje iterambere mu zo batuyemo.
Yavuze ko kugira ngo abo bacamanza batahurwe byagizwemo uruhare n’Inama Nkuru y’Ubucamanza, kuko ifata ibyemezo byo gusubiramo imanza zaciwe nabi, ndetse no gufata imyanzuro ku bacamanza bitwaye nabi.
Yanakomoje ku baturage bajya mu manza babizi ko baburana amahugu avuga ko ari ukugora ubucamanza gusa, ananenga inzego zidahugura abo baturage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!