00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwinjiye muri gahunda yo kugabanya ibiciro byo guhamagarana kuri telefone muri EAC

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 August 2024 saa 01:35
Yasuwe :

Ikigo cy’u Burundi gishinzwe kugenzura ibigo by’itumanaho (ACRT) cyatangaje ko kuva tariki ya 1 Kanama 2024 ibigo by’itumanaho bikorera mu gihugu byatangiye gukurikiza ibikubiye mu masezerano yo kugabanya ibiciro byo guhamagarana muri Afurika y’Iburasirazuba, muri gahunda izwi nka ‘One Network Area’.

Gahunda ya ‘One Network Area’ yashyizweho mu 2014, iteganya ko ikiguzi cyo guhamagarana byambukiranya imipaka kuri telefone (Surcharges on Incoming International Traffic) mu bihugu bigize EAC cyakuweho, ibiciro byo gukoresha ihuzanzira ry’ibindi bigo (roaming) biragabanywa.

Itangazo rya ACRT ryo ku wa 29 Nyakanga 2024 rivuga ko ibiciro bishya bijyanye na gahunda yo guhuza imirongo y’itumanaho n’ibiciro mu bihugu bya EAC ari intambwe yo kugabanya ikiguzi gihanitse cyo gutumanaho mu mu karere.

Riti “Ibi biciro biberanye n’urwego rw’Akarere bizagira uruhare rukomeye mu kugabanya ibiciro byo gutumanaho mu buryo bwambukiranya imipaka mu bihugu bigize EAC.”

U Burundi bwinjiye muri iyi gahunda busanga u Rwanda, Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda bimaze igihe biyikoresha.

Daily News yanditse ko ACRT yategetse ibigo by’itumanaho byose gutangaza ibiciro byo guhamagara mu karere no gutangira kugerageza ngo barebe niba koko umuntu ukoresheje iyo serivisi akatwa ingano y’amafaranga yagenwe.

Magingo aya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia bikiri bishya muri EAC ni byo bitari byinjira muri aya amasezerano.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC, Veronica Nduva yatangaje ko iyi ari inzira iganisha ku kwihuza kw’ibihugu byombi kuko abaturage bazarushaho gusabana nta nkomyi.

Ati “Kuba u Burundi bwinjiye muri iyi gahunda, biragabanya ikiguzi cy’itumanaho mu karere kandi biteze imbere urugendo rwo kwishyira hamwe kuko abatuye Afurika y’Iburasirazuba bashobora gutumatumanaho mu buryo bworoshye batikanga ibiciro bihanitse byo guhamagara baba bari mu bihugu byabo cyangwa bari mu gihugu kiri mu muryango.”

Yavuze ko igihe ibihugu umunani byose bizaba bimaze kwinjira muri gahunda yo gukurikiza ibiciro byo gutumanaho mu karere, bizaba ari intambwe ikomeye itewe mu kwihuza kwabyo.

U Burundi bwatangiye gukurikiza ibiciro byo guhamagarana muri EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .