U Burundi bwasubijwe muri Francophonie

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), wakuriyeho u Burundi ibihano byo gukumirwa byari bimaze imyaka ine, bwongera guhabwa rugari nk’abandi banyamuryango.

U Burundi bwahagaritswe muri uyu muryango mu 2016 kubera imvururu zakurikiye amatora ya Perezida mu 2015, zigahitana bamwe ibihumbi by’abandi bigahunga.

Intumwa y’u Burundi muri OIF, Ernest Nyakarundi, yatangaje ko igihugu cye cyakomorewe mu nama ya 112 y’akanama gahoraho ka Francophonie, yateranye tariki 4 na tariki 5 Ugushyingo 2020.

Ako kanama katangaje ko gakurikiranira hafi imigabo n’imigambi by’ubuyobozi bushya mu Burundi irimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, umutekano, kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure.

Francophonie kuwa 20 Gicurasi 2020 yashimye uburyo amatora mu Burundi yagenze, ubwo hatorwaga Perezida mushya Evariste Ndayishimiye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

U Burundi bwinjiye muri Francophonie mu mwaka wa 1970, bumaze imyaka umunani bubonye ubwigenge.

Francophonie yagaragaje icyizere ku butegetsi bwa Perezida Ndayishimiye (Photo: Associated Press)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .