Ni ingingo yakomojeho ubwo yari yitabiriye inama yiga ku kibazo cy’umutekano wa Haiti yabereye i New York mu ntagiriro z’iki cyumweru, aho yavuze ko iki gihugu gikomeje guca mu bihe bigoye kidashobora kwivanamo hatabayeho ubufasha bw’amahanga.
Yavuze ko hari igihe u Burundi bwigeze kohereza abapolisi muri Haiti mu butumwa bw’amahoro, yongera gushimangira ko iki gihugu kigifite ubushake bwo kongera kugenza uko.
Ati “Ndashima intambwe Haiti yateye ariko n’ubwo bimeze uko ni ingenzi cyane ko amahanga akorera hamwe, umwuka mubi n’ikibazo cy’abagizi ba nabi bitwaje intwaro muri iki gihugu gikeneye igisubizo kivuye mu bufatanye mpuzamahanga kugira ngo bahagarike iterabwoba.”
Albert Shingiro yagaragaje ko kuba inzego z’umutekano mu Burundi zikoresha ururimi rw’Igifaransa kandi benshi muri bo bakaba bazi umuco wo muri Haiti, ari bimwe mu byakoroshya ubutumwa bwabo.
Yaba Umuryango w’Abibumbye, Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Canada bisanzwe bifasha muri gahunda z’ubutumwa bw’amahoro muri Haiti, nta na kimwe kiragira ibyo gitangaza kuri ubu busabe.
Mu 2016 nibwo Loni yahagaritse amasezerano yari ifitanye n’Igipolisi cy’u Burundi, ibyatumye abapolisi barenga 300 bari bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bakurwayo.
Icyo gihe Loni yagaragaje ko nta kizere gihagije ifitiye igipolisi cy’u Burundi nyuma y’uko yabashinjije gutoteza abari bashyigikiye manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza.
Kuva icyo gihe nta bapolisi b’u Burundi barongera koherezwa mu butumwa bw’amahoro mu gihugu runaka binyuze muri uyu Muryango w’Abibumbye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!