U Burundi bwarekuye abanyeshuri bari bafungiye guhindanya ifoto ya Nkurunziza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kotswa igitutu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Leta y’u Burundi yarekuye abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafungiye kwangiza ifoto ya Perezida Nkurunziza Pierre.

Reuters yanditse ko abanyeshuri batatu aribo bari bagifunze mu bana barindwi bafatiwe mu Ntara ya Kirundo muri Werurwe 2019. Bashinjwaga gutuka Perezida Nkurunziza nyuma yo kwangiza ifoto ye iri mu bitabo by’ishuri.

Urukiko rw’Intara mu Kirundo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize rwanzuye gukomeza kuburanisha urubanza rw’aba bakobwa mu mizi.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutabera, Kanyana Aimée Laurentine, yabwiye Radio na Televiziyo y’Igihugu (RTNB) ko abakobwa barekuwe.

Yagize ati “Turasaba ababyeyi gukaza uburere baha abana babo. Tuributsa abana ko bagomba kubaha abayobozi kandi ko imyaka 15 ishobora gutuma ukurikiranwaho icyaha.’’

Yakomeje ati “Ubutaha, ubutabera buzafata imyanzuro kuri iyo myitwarire.’’

Ifatwa ry’abakobwa bari bakurikiranweho gutuka Perezida Nkurunziza ryazuye igitutu cyokejwe ubutegetsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu nyito igira iti ‘#freeourgirls’ cyangwa ‘murekure abakobwa bacu.’

Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo Hagati, Lewis Mudge, yavuze ko “Mu gihe hari ibyaha byinshi bikorerwa mu Burundi, biteye agahinda kubona abana aribo baburanishwa ku mpamvu zidafatika.’’

Komisiyo ya Loni ku Burundi kandi yavuze ko muri iki gihugu harera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, bikorwa n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo mu ishyaka rya Nkurunziza ruzwi nk’Imbonerakure. U Burundi buhakana ibi birego.

Perezida Nkurunziza uri ku butegetsi kuva mu 2005, icyifuzo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu (mu 2015) yaje no gutorerwa cyateje imyigaragambyo yatumye benshi bahunga.

Mu 2016, abana 11 bafunzwe bashinjwa kwangiza amafoto ya Nkurunziza yari mu bitabo mu gihe abarenga 300 bo mu Ishuri rya Ruziba birukanwe.

Abanyeshuri batatu bari bafungiwe kwangiza ifoto ya Perezida Nkurunziza bafunguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza