U Burundi bwamaganye raporo ya Mkapa isaba ko buhindura Itegeko Nshinga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Burundi yamaganye raporo y’umuhuza watanzwe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku biganiro by’Abarundi wasabye ko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rigendera ku biteganywa n’amasezerano ya Arusha yo mu 2000.

Umuhuza Benjamin Mkapa yamurikiye Abakuru b’Ibihugu bya EAC, iyi raporo kuwa 1 Gashyantare, asaba ko u Burundi bwakongera kuvugurura Itegeko Nshinga bugendeye ku masezerano ya Arusha.

Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo wari uhagarariye Perezida Nkurunziza muri iyi nama ya EAC, yavuze ko igihugu cye “kidashobora guhindura ibyemejwe n’abaturage”

Ati “Itegeko Nshinga rishya ryemejwe n’Abarundi. U Burundi ntabwo buzaganira ku bibazo birebana n’Itegeko Nshinga.”

Sindimwo yamaganye ibyatangajwe n’umuhuza ahubwo ashimangira ko igihugu cy’u Burundi cyari gisanzwe gifite amahoro.

The East African yatangaje ko Mkapa yiyambuye inshingano zo gukomeza kuba umuhuza avuga ko guverinoma y’u Burundi, itabishaka ndetse nta nyungu ifite mu biganiro.

Mkapa yabwiye abitabiriye inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC ko u Burundi bwanze kwitabira ibiganiro ku nshuro ya gatanu ndetse ngo no ku nshuro ya kane bwohereje abayobozi bo ku rwego rwo hasi bananirwa gufata imyanzuro.

Ku wa 7 Gicurasi 2018, nibwo mu Burundi bakoze amatora ya kamarampaka yo guhindura Itegeko Nshinga ryo mu 2005, icyo gihe bongera manda ya Perezida iva ku myaka itanu iba irindwi.

Mkapa kandi yavuze ko Guverinoma y’u Burundi yakoresheje kamarampaka yo gukuraho umubare ntarengwa wa manda ndetse bunategura amatora butabajije umuhuza.

Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi kuva mu 2005 ariko manda yatorewe mu 2015 yateje imvururu, abaturage bamwe baricwa abandi basaga 400,000 bahungira mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibihugu byo mu karere byagerageje gusaba ko Perezida Nkurunziza yumvikana n’abo batavuga rumwe, yagiye abishinja kuba intandaro y’umutekano muke mu gihugu cye.

Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania yanze inshingano yari yarahawe zo kuba umuhuza mu biganiro by'Abarundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza